Abayobozi n’abakozi ba Leta bafata ibyemezo birimo imibare bagiye guhabwa amasomo abafasha.
Ibigo byibarurisha mibare by’u Rwanda n’Ubwongereza byatangije amasomo y’ibarurisha mibare yiswe ‘Intanational Data master Class’ aho buri muyobozi cyangwa umukozi wa Leta ugira aho ahurira n’imibare azajya afata aya masomo.
Aya masomo azatangira tariki 4 Ukuboza 2023 azajya atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bizwi nka ‘Online’ mu gihe cy’amasaha atandatu ,si ngombwa kwigira rimwe aya masomo ahubwo bizajya biterwa na gahunda umuntu azaba yihahaye.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mubare Yusuf Murangwa yagaragaje ko hari abayobozi bigora mu gufata ibyemezo bishingiye ku ibarurisha mibare ariko nyuma yaya mahugurwa buri wese azaba azi neza uko bakoresha imibare mu gutegura gahunda za Leta z’iterambere.
Mu masomo atatu azigishwa muri iyi gahunda umuntu azajya ahabwa impanyabumenyi ‘certificate’ mu gihe arangije isomo rimwe muri atatu azatangwa, iyo mpamya bumenyi izajya itangwa binyuze mu ikoranabuhanga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show