English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abayobozi n’abakozi ba Leta bafata ibyemezo birimo  imibare bagiye guhabwa amasomo abafasha.

 Ibigo byibarurisha mibare by’u Rwanda  n’Ubwongereza byatangije amasomo y’ibarurisha mibare yiswe ‘Intanational Data master Class’ aho buri muyobozi cyangwa umukozi wa Leta ugira aho ahurira n’imibare azajya afata aya masomo.

Aya masomo azatangira tariki 4 Ukuboza 2023 azajya atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bizwi nka ‘Online’ mu gihe cy’amasaha atandatu ,si ngombwa kwigira rimwe aya masomo ahubwo bizajya biterwa na gahunda umuntu azaba yihahaye.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mubare Yusuf Murangwa  yagaragaje ko hari abayobozi bigora  mu gufata ibyemezo bishingiye ku ibarurisha mibare ariko nyuma yaya mahugurwa buri wese azaba azi neza  uko bakoresha imibare mu gutegura gahunda za Leta z’iterambere.

Mu masomo atatu azigishwa muri iyi gahunda umuntu azajya ahabwa impanyabumenyi ‘certificate’ mu gihe arangije isomo rimwe muri atatu azatangwa, iyo mpamya bumenyi izajya itangwa binyuze mu ikoranabuhanga.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyishimo n’imbamutima bya Dj Ira nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu

AFC/M23 yashyizeho umurongo mushya w’uko witeguye ibiganiro na Leta ya Congo i Luanda

Uruhare rw’amadini mu bumwe bw’Abanyarwanda: Sheikh Mussa Sindayigaya yagize icyo asaba Leta

APR FC irakina na Gasogi United mu mukino ubanziriza iy’umunsi wa 21, Icyo imibare yerekana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-27 10:00:57 CAT
Yasuwe: 191


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abayobozi-nabakozi-ba-Leta-bafata-ibyemezo-birimo--imibare-bagiye-guhabwa-amasomo.php