English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

AFC/M23 yashyizeho umurongo mushya w’uko witeguye ibiganiro na Leta ya Congo i Luanda

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025 intumwa zigizwe n’abagera kuri Batanu bazahagararira Ihuriro AFC/M23 berekeje i Luanda muri Angola ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni intambara Umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rugamba rwatangiriye i Sake muri teritwari ya Nyiragongo.

Ubutumwa yashyize kuri X yahoze ari Twitter, Kanyuka yavuze ko izi ntumwa zizagira uruhare mu biganiro bitaziguye nyuma yo kubisabwa n’abayobozi ba Angola.

Ubwo butumwa bugira buti: “AFC/M23 irashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ya Angola, João Lourenço, ku mbaraga ze ashyira mu gukemura amakimbirane akomeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”

Umutwe wa M23 wakunze kujya ugaragaza ko witeguye ibiganiro kandi ko wifuza ko ikibazo gihari gikemurwa mu mahoro.

Leta ya Kinshansa yavuye ku izima yemera kuganira na M23, nyuma y’igihe kinini igaragaza ko idashishikajwe no kuganira n’uwo mutwe umaze kwigarurira ibice byinshi mu burasirazuba bw’icyo gihugu, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Tshisekedi yanze kwitabira mu buryo bw’imbonankubone inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam tariki ya 8 Gashyantare, nyamara baraganiraga ku buryo Uburasirazuba bwa RDC bwabonekamo amahoro.

Mu myanzuro y’iyo nama harimo gusaba Leta ya RDC kwemera kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye cyagarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, ibintu M23 yagaragaje ko ishyigikiye ariko Leta ya RDC ikaba itarabikozwaga.

No mu nama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye tariki ya 15 Gashyantare, Tshisekedi ntiyabonetse kuko yari yagiye i Munich mu Budage. Muri iyi nama, AU yashyigikiye imyanzuro ya EAC na SADC kuri RDC.

Umutwe wa M23 ntiwahwemye kugaragaza ko imyanzuro yafatirwaga mu biganiro bya Nairobi na Luanda bitayirebaga kuko itabaga iharagarariwe muri byo.



Izindi nkuru wasoma

AFC/ M23 yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye isubika ibiganiro by’i Luanda

AFC/M23 yashyizeho umurongo mushya w’uko witeguye ibiganiro na Leta ya Congo i Luanda

Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro na M23: Impinduka mu mvugo ye?

Uruhare rw’amadini mu bumwe bw’Abanyarwanda: Sheikh Mussa Sindayigaya yagize icyo asaba Leta

Kufunga Mukanda no Gukora Cyane: Perezida Kagame yatanze umurongo w’ubukungu bw’Igihugu



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-17 12:43:21 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AFCM23-yashyizeho-umurongo-mushya-wuko-witeguye-ibiganiro-na-Leta-ya-Congo-i-Luanda.php