Abaturage bahangayikishijwe n'imirambo ikunze kuboneka ku nkombe z'umugezi wa Nyabarongo
Abaturage batuye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ndaro mu gice cyegereye umugezi wa Nyabarongo baragaragaza ko bafite ikibazo cy'umutekano, bitewe n 'imirambo ikunze kugaragara kenshi ku nkombe z'uwo mugezi.
Bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru bagaragaje ko impungenge z'umutekano wabo ukomeje kwiyongera bitewe n'imirambo ikunze kuboneka ku nkengero z'uyu mugezi ndetse no kuba umuhanda Nyange-Gatumba uwukikije udakoze bagatinya kuwunyuramo bwije ngo batagirirwa nabi.
Umwe muri abo baturage utuye mu Kagali ka Bijyojyo yavuze ati"“Babakuramo kenshi, ejobundi muri Mata hari abaturanyi bacu duherutse gusanga ku nkombe bashizemo umwuka. Umudamu umwe we umurambo wajyanywe kwa muganga basanga yishwe ajugunywa muri Nyabarongo, hari n’abakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwe. Naho uwo musore wacuruzaga amatara, bamuzingiye mu mufuka hejuru bashyiraho amabuye kugira ngo atazava mu mazi vuba umurambo ukagaragara ariko ntitwamenye uwamwishe. Biraduhangayikishije, kuko saa moya twese tuba twageze mu nzu kuko n’umwana muto aba afite ubwoba bwo gusohoka ngo aticwa”
Uyu mubyeyi waganiriye na Kigali Today akomeza avuga ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora kuri icyo kibazo,ati"Aha hantu nahashatse kera cyane kandi twumva abantu bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo. Icyo dusaba ubuyobozi ni ugukaza umutekano bakahazana irondo ry’umwuga cyangwa ikigo cya Gisirikare wenda bajya babatinya, kuko ikigo kiri hano hafi kiba mu Karere ka Muhanga. Abashinzwe umutekano babaye hafi, utatse bajya bamwumva bakamutabara bataramwica kuko hari abo twumva bataka ariko ukayoberwa aho barengeye”.
Undi witwa Mukantwari w'imyaka 55 avuga ko aha hantu kuva kera yumvise inkuru nyinshi z'imirambo yakuwe muri Nyabarongo.
Akomeza avuga ko ingendo z'aho zikorwa ku manywa kubera impungenge baba bafite,bagasaba ko umuhanda wakorwa vuba, ukajya unyuramo ibinyabiziga bagasaba ko umuhanda ibyo bikaba byatuma urugomo rukorerwa muri uwo muhanda rugabanuka.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero buvuga ko nta muturage ugomba kugira impungenge bitewe nuko u Rwanda ari igihugu cy'umutekano ndetse ko uwo muhanda watangiye gukorwa bityo abafite impungenge bakaba bagomba guhita babimenyesha inzego zishinzwe umutekano kugirango bahanyure batekanye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze ati. “Ndamara impungenge abaturage ko umutekano wabo wizewe kuko mu Gihugu hose haratekanye, bakamenya ko ubundi abasirikare barinda umutekano ahantu hadasanzwe harimo ku mbibi z’imipaka. Ndabizeza ko umutekano wabo uhari, n’aho baba bakeka ko bikanga, badusangize amakuru natwe turebe aho bafite impungenge bityo tunoze umutekano kugira ngo umuturage ahanyure atekanye”.
Umuhanda Nyange-Gatumba uhuza imirenge itandukanye irimo Nyange, na Ndaro y’aka Karere ukaba witezweho koroshya ingendo, kwagura ubuhahirane, no koroshya uburyo bw’ubuvuzi. Ubusanzwe Umurenge wa Nyange wohereza abarwayi ku bitaro by’Akarere bya Muhororo bikaba bivuna abaturage kuko bisaba kujya kuzenguruka mu Karere ka Muhanga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show