Burundi:Igiciro gihanitse cy'amakara cyarenze ubushobizi bw'abaturage
Abatuye mu gihugu cy'u Burundi mu mujyi wa Bujumbura bakomeje kugerwaho n'uruhuri rw'ibibazo kubera izamuka ry'ibiciro mu bintu bitandukanye, ubu ikigezweho n'igiciro gihanitse cy'amakara, abaturage bavuga ko ari ubwa mbere babona amakara ahenda kuri urwo rwego kuva babaho.
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Bujumbura,batangarije Radio Bonesha FM ko ibiciro by'amakara byazamutse kandi ko biri ku rugero ruhanitse cyane buri wese atakwigondera.
Ubu bivugwa umufuka w'amakara wari usanzwe ugura ibihumbi 35 by'Amarundi kur'ubu uri kugura ibihumbi 75, ni mu gihe kandi uwaguraga ibihumbi 65 wo uri kugura hagati y'ibihumbi 120 n'ibihumbu 150.
Abasanzwe bakora ubucuruzi bw’ amakara mu mujyi wa Bujumbura basobanura ko kuzamuka kw’ibiciro by’amakara byazamuwe ku mpamvu z’ubukene bukabije buri muri iki gihugu, kandi ko ubwo bukene ahanini buva ku kuba iki gihugu cyarabuze igitoro (lisansi).
Bakomeje Kandi basobanura ko ngo abazana ayo makara na bo bibahenda bikabasaba gutanga byinshi kugira ngo bayageze i Bujumbura, bigatuma na bo bayahendaho cyane.
Abagura aya makara nabo batangiye kwivovota kuko bisa naho bidashoboka kubona amafaranga yo kugura amakara mu gihe kirekire ngo kuko nk'umuntu wakoreshaga amakara aguze 1000 ubu ashobora gukoresha aya 3000 kuzamura.
Ni mu gihe mu Burundi hagiye humvikana abantu binubira ubutegetsi bwa CNDD FDD, bavuga ko aribwo butegetsi bwazanye ibyago muri iki gihugu ndetse ko nta n’ubundi butegetsi bwigeze bukora nk’ibyo iy’ingoma iri gukora.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show