English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abatazi mu ijuru ni i Doha muri Qatar! - Guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi  byakuruye impaka

Inama itunguranye yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, i Doha muri Qatar, yakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Iyi nama, yari ibumbatiye ibiganiro bikomeye ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, yabereye mu Ngoro ya Perezida wa Qatar, Lusail Palace, iyobowe na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Iyi foto yabaye inkuru ikomeye nyuma yo gutangazwa n’itangazamakuru rya Leta ya Qatar, gusa abenshi banze guhita babyemera kugeza ubwo Perezidansi y’u Rwanda ibitangaje ku mugaragaro. Byagaragaraga nk’igikorwa kidasanzwe, cyane cyane nyuma y’amagambo yigeze kuvugwa na Perezida Tshisekedi mu bihe byashize, aho yagize ati: “Nzahurira na Kagame mu ijuru si hano ku Isi.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibatinye kubyibazaho, umwe agira ati: “Dore ijuru Perezida Tshisekedi ahuriyemo na Perezida Kagame! Ururimi n’inyama yigenga koko.” Undi na we ati: “Abatazi mu ijuru ni i Doha muri Qatar, nari nanze kubyemera gusa sinzi niba hari icyo bizatanga.”

Ibiganiro byahuje aba bayobozi byibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’ingaruka ugira ku Rwanda n’akarere kose. Abakuru b’Ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro by’amahoro biyobowe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na SADC, hagamijwe gutanga umuti urambye ku kibazo cya RDC.

Bavuze kandi ko hakenewe igisubizo ku kibazo cya FDLR, umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Byagarutsweho ko u Rwanda rukeneye assurances ko umutekano warwo utazongera guhungabanywa na FDLR, cyane ko iyi mitwe yivanze n’ingabo za FARDC mu rugamba zihanganyemo na M23.

Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye ku kuba hakorwa ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDC na AFC/M23 nk’inzira y’amahoro ihamye. Perezida Kagame yashimangiye ko ibintu bishobora kwihuta, ashimira Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku ruhare rwe mu gushyigikira ibiganiro by’amahoro.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani we yagize ati: “Qatar yongeye kwemeza ko ibiganiro ari bwo buryo rukumbi buboneye bwo gukemura amakimbirane no kwimakaza amahoro n’umutekano.”

Nubwo iyi nama ari iy’amateka kubera uko Perezida Kagame na Tshisekedi bongeye guhura nyuma y’imyaka ibiri y’umubano utameze neza, benshi baracyibaza niba izi ntambwe ari intangiriro y’amahoro arambye cyangwa niba ari indi nzira yo kugerageza kugabanya ubukana bw’amakimbirane mu karere.

Icyakora, kuba aba bayobozi bombi bemeye guhura, bigaragaza ko hakiri ikizere cy’uko ibiganiro bishobora gukomeza, aho gukomeza inzira y’intambara. Umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’akarere bizakomeza gukurikiranira hafi aho ibi biganiro bizaganisha.



Izindi nkuru wasoma

Uko amakipe azahura Muri 1/2 cya UEFA Nations League

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Namibia

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-19 12:14:11 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abatazi-mu-ijuru-ni-i-Doha-muri-Qatar--Guhura-kwa-Perezida-Kagame-na-Tshisekedi--byakuruye-impaka.php