English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasirikare b'u Burundi bafunzwe bazira kwanga guhanga na M23 basabye kongera gusubizwa ku rugamba

Kuva mu 2023 Abasirikare b'u Burundi boherejwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kujya guhangana n'umutwe wa M23 kuri ubu ugenzura ibice byinshi byo muri Kivu ya Ruguru, izo ngabo zagiye zigaragaza kenshi ko nta bushake zifite bwo guhangana na M23 ariho bamwe bagiye bafatwa bagafungwa.

Tariki ya 24 Gicurasi 2024, Habaye urubanza rw'aba basirikare bafunzwe bazira kwanga kujya mu mirwano  maze baherako basaba Leta yabo ko bagirwa abere maze bakarekurwa.

Lt Col Venuste Nshimirimana wari ushinzwe  ububiko  bw'ibikoresho yasobanuye ko abo basirikare bavuye i Mushaki bamusanga Mubambiro bamubwira ko bagenzi babo bapfuye  abandi bakaba baburiwe irengero kandi ngo M23 ibarusha imbaraga  ku buryo icyo gihe bari bafite impungenge ko na Mubambiro ifatwa.

Nkuko uyu Nshimirimana yabibwiye urukiko ko ubwo aba basirikare bari bamaze guhunga Mushaki  yahise ahamagara ku murongo wa telefone umuyobozi w'ingabo z'u Burundi zari muri iyi Ntara, Gen Ndayizeye Elie alias Muzinga umusobanurira uko byagenze.

Ngo igihe yari ikivugana na Gen Muzinga aba basirikare bahise bavugira icyarimwe ngo  Gen Muzinga yakuramo impuzankano  y'igisirikare  cya Afurika y'Uburasirazuba  akambara iy'icya Congo kuko na  bo ariyo bari bambaye.

Lt Col Nshimiyimana yavuze ko yatwaye abo basirikare mu makamyo atatu na za Pickup eshatu aberekeza ku kibuha cy'indege cya Goma mbere yuko bafata indege ibacyura iwabo . Gusa Umushinjacyaha we yabwiye urukiko ko imodoka zose hamwe zabatwaye ari 12.

Aba basirikare bwiye urukiko ko amabwiriza yose bahabwaga n'abayobozi babo bayubahirije mu bice byose byo muri Kivu ya Ruguru, niho bahereye basaba kugirwa abere bagasubizwa mu kazi.

Abasirikare bagera kuri 270 nibo bakurikiranwa muri iyi Dosiye  bose bakaba bakurikiranyweho gusuzugura amabwiriza bahawe n'ubuyobozi y'uko bagomba guhangana n'umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya DRC cyane mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

 



Izindi nkuru wasoma

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira

Burundi:Igiciro gihanitse cy'amakara cyarenze ubushobizi bw'abaturage



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-26 07:45:41 CAT
Yasuwe: 117


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasirikare-bu-Burundi-bafunzwe-bazira-kwanga-guhanga-na-M23-basabye-kongera-gusubizwa-ku-rugamba.php