Abasirikare b'u Burundi bafunzwe bazira kwanga guhanga na M23 basabye kongera gusubizwa ku rugamba
Kuva mu 2023 Abasirikare b'u Burundi boherejwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kujya guhangana n'umutwe wa M23 kuri ubu ugenzura ibice byinshi byo muri Kivu ya Ruguru, izo ngabo zagiye zigaragaza kenshi ko nta bushake zifite bwo guhangana na M23 ariho bamwe bagiye bafatwa bagafungwa.
Tariki ya 24 Gicurasi 2024, Habaye urubanza rw'aba basirikare bafunzwe bazira kwanga kujya mu mirwano maze baherako basaba Leta yabo ko bagirwa abere maze bakarekurwa.
Lt Col Venuste Nshimirimana wari ushinzwe ububiko bw'ibikoresho yasobanuye ko abo basirikare bavuye i Mushaki bamusanga Mubambiro bamubwira ko bagenzi babo bapfuye abandi bakaba baburiwe irengero kandi ngo M23 ibarusha imbaraga ku buryo icyo gihe bari bafite impungenge ko na Mubambiro ifatwa.
Nkuko uyu Nshimirimana yabibwiye urukiko ko ubwo aba basirikare bari bamaze guhunga Mushaki yahise ahamagara ku murongo wa telefone umuyobozi w'ingabo z'u Burundi zari muri iyi Ntara, Gen Ndayizeye Elie alias Muzinga umusobanurira uko byagenze.
Ngo igihe yari ikivugana na Gen Muzinga aba basirikare bahise bavugira icyarimwe ngo Gen Muzinga yakuramo impuzankano y'igisirikare cya Afurika y'Uburasirazuba akambara iy'icya Congo kuko na bo ariyo bari bambaye.
Lt Col Nshimiyimana yavuze ko yatwaye abo basirikare mu makamyo atatu na za Pickup eshatu aberekeza ku kibuha cy'indege cya Goma mbere yuko bafata indege ibacyura iwabo . Gusa Umushinjacyaha we yabwiye urukiko ko imodoka zose hamwe zabatwaye ari 12.
Aba basirikare bwiye urukiko ko amabwiriza yose bahabwaga n'abayobozi babo bayubahirije mu bice byose byo muri Kivu ya Ruguru, niho bahereye basaba kugirwa abere bagasubizwa mu kazi.
Abasirikare bagera kuri 270 nibo bakurikiranwa muri iyi Dosiye bose bakaba bakurikiranyweho gusuzugura amabwiriza bahawe n'ubuyobozi y'uko bagomba guhangana n'umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya DRC cyane mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show