Abanyeshuri 3 ba APEKA Complex School batawe muri yombi.
Abanyeshuri batatu biga mu ishuri rya APEKA Complex School riherereye mu Mudugudu wa Mutusa, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa imyenda y’abandi banyeshuri bari bibye.
Aba banyeshuri, Ibyikora Fabrice (18), Tuyizere Noel (22), na Nsabimana Joseph (23), bari basanzwe bafitanye ikibazo n’ubuyobozi bw’ishuri kubera imyitwarire idahwitse irimo ubusinzi, itabi, no gucika ikigo nijoro.
Nyuma yo kugirwa inama kenshi, hafashwe umwanzuro wo kubasohora mu kigo bakajya kwiga baba hanze.
Nubwo bavuye mu kigo, ntibyabahinduye, ahubwo baje kwinjira nijoro mu kigo bacunze abazamu, biba imyenda y’abakobwa yari yanitswe hanze.
Nyuma yo gukurikiranwa, umwe muri bo yatanze amakuru, imyenda irasubizwa, maze inzego z’umutekano zibafata kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.
Ubuyobozi bw’ishuri bwavuze ko bagiye gukaza umutekano, harimo gukoresha abazamu b’umwuga no gushyiraho kamera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa bibangiriza ejo hazaza no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe.
Ati: “Tunasaba ababyeyi kujya bakomeza gukurikirana imyigire y’abana babo ku mashuri, babona hari ibitagenda neza bakaba banatanga amakuru mu zindi nzego zikabafasha kubaganiriza, kugira ngo ingeso mbi nk’izo zikumirwe kuko zangiza ejo hazaza h’urubyiruko, ingaruka zikanagera ku babyeyi bariha ibyo batazi uburyo byangijwe.’’
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show