Tunisia yirukana abimukira, ikabohereza muri Libya aho bagurishwa ahantu hateye ubwoba-Raporo.
Raporo nshya yakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi yagaragaje ko Tunisia yirukana abimukira, ikabohereza muri Libya aho bagurishwa ku ngabo n’inyeshyamba. Ibi byatangajwe ku nshuro ya mbere mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ku wa 29 Mutarama 2025, bikaba byemezwa n’Abadepite benshi bashyigikiye iyo raporo.
Ibimenyetso bishya ku gucuruza abimukira
Ubuhamya busaga 30 bw’abimukira birukanywe muri Tunisia hagati ya Kamena 2023 na Ugushyingo 2024, bwerekana ko habaye ibikorwa byo gucuruza abantu ku mupaka wa Tunisia na Libya. Abimukira bafatwaga bagafungwa mu magereza acungwa na Leta ya Tunisia hafi y’umupaka, nyuma bagashyikirizwa ingabo n’inyeshyamba zo muri Libya ku biciro bitandukanye.
Raporo igaragaza ko igiciro cyo kugura aba bimukira kiri hagati y’Amadenari 40 na 300 (Ari hagati y’Amayero 12 na 90), nyuma abaguzwe bagasabwa kwishyuzwa imiryango yabo amafaranga arenzeho kugira ngo babarekure. Iki gikorwa cy’ubushimusi n’iyicarubozo cyagaragaye cyane mu nkambi zo muri Libya, aho abasirikare n’inyeshyamba babasaba kwishyura amayero 500 kugira ngo babone uburenganzira bwo kurekurwa.
Nubwo ubuyobozi bwa Tunisia butaragira icyo butangaza kuri iyi raporo, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko ubuhamya buyikubiyemo bugaragaza iyicarubozo rikorerwa abimukira muri gereza zo muri Tunisia no muri Libya.
Afurika mu bibazo by’abimukira, u Rwanda rukomeje gutanga umusanzu
Mu gihe ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika bifatirwa mu bikorwa nk'ibi byo guhohotera abimukira, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ubushake mu gufasha aba bantu. Kuva mu 2019, u Rwanda rwakiriye impunzi n'abimukira baturutse muri Libya, aho abasaga 1,800 bamaze kubona ibihugu bibakira.
Iki gikorwa cy’u Rwanda cyagaragaye nk’intambwe ikomeye mu guhangana n’icyo kibazo, cyane cyane mu gihe ibindi bihugu byo mu karere bikomeje gushinjwa ihohoterwa n’ubucuruzi bw’abantu.
Uburayi bwamaganye ibikorwa byo gucuruza abimukira
Abadepite b’u Burayi basabye Tunisia kwisobanura kuri ibi birego, bakemeza ko ari ubwa mbere iki gihugu gitunzwe agatoki ku mugaragaro ku kibazo cyo gucuruza abimukira. Banasabye ko hashyirwa igitutu kuri guverinoma ya Tunisia kugira ngo ihagarike ubu buryo bw’ihohotera.
Ku rundi ruhande, Libya nayo yakunze kuvugwaho guhohotera abimukira, ariko iyi raporo yerekanye uburyo habaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu kubacuruza.
Iki kibazo cy’abimukira gikomeje kuba ingorabahizi kuri Afurika, aho benshi bagerageza kwambuka inyanja ya Méditerranée bajya i Burayi, bamwe bakahasiga ubuzima.
Iyo raporo nshya izaba igikoresho gikomeye mu gusaba ibihugu byombi kureka ibikorwa by’ubucuruzi bw’abantu no gushyira imbere uburenganzira bw’abimukira.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show