Abantu 23 barohamye mu mu nyanja ya Mediterani bagerageza kujya i Burayi
Urwego rw'igihugu rushinzwe umutekano muri Tunisia rwatangaje ko abantu 23 baburiwe irengero nyuma yo guhaguruka muri icyo gihugu biri mu bwato bashaka kwerekeza i Burayi.
Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa AFP bitangaza ko abimukira bafashe ubwato bahagurutse hagati ya tariki ya 3 na4 Gicurasi 2024, imiryango y'abantu baburiwe irengero ibimenyesha ubuyobozi hashize iminsi 10 babuze.
Ingabo z'igihugu zatangaje ko abantu batanu aribo bamaze gutabwa muri yombi bakaba bakekwaho kugira uruhare mu kwambutsa abo bantu uko ari 23.
Abantu benshi bavuye ku mugabane wa Afurika bashaka kujya i Burayi bakunze kunyura mu gihugu cya Tunisia nkuko imibare y'umuryango w'Abibumbye ibigaragaza.
Mu 2023 abimukira 12.000 bageze ku nkombe z'u Butaliyani bivugwa ko bose bari bavuye muri Tunisia.
Abantu benshi bakomeje gupfa bagerageza kwambuka inyanjya bajya i Burayi aho baba bahunze intambara abandi bajya gushaka akazi kubera ubukene buba bumeze nabi mu bihugu byabo.
Muri Gashyantare 2024 abantu 13 bari baturutse muri Sudani barapfuye abandi 27 baburirwa irengero ni mu gihe hari ubwato bwarohamye hafi y'inkombe za Tunisia.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show