Umukinnyi wa filimi ya "Pirates of the Caribbean" Tamayo Perry yishwe n'ifi rutura yo mu nyanja
Umukinnyi wa filimi ya "Pirates of the Caribbean" witwa Tamayo Perry yapfuye nyuma yo kuribwa n’igifi cyo mu bwoko bwa ‘shark’ arimo guserebeka (surfing) ku nyanja muri Hawaii.
Uyu mugabo w’imyaka 49 yapfuye ku cyumweru nimugoroba, nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubutabazi ahitwa Honolulu muri Hawaii mu kiganiro n’abanyamakuru.
Abatabazi bahamagawe ku mwaro wa Malaekahana ahagana saa saba z’amanywa ku isaha yaho.
Perry usanzwe ari inzobere mu butabazi bwo mu mazi yemejwe ko yapfuye nyuma y’uko abatabazi bamugaruye ku mwaro muri jet ski.
Iyi filimi yo mu 2011, ikurikirana Johnny Depp nk’umujura wo mu nyanja (pirate) witwa Captain Jack Sparrow, irimo kandi ibindi byamamare nka Penelope Cruz na Geoffrey Rush.
Perry yakinnye kandi muri filimi zindi nka Lost, Hawaii Five-0, Blue Crush na Charlie's Angels 2.
Kurt Lager ushinzwe umutekano ku nyanja y’i Honolulu yavuze ko Perry yari “umutabazi ukundwa na bose”, yongeraho ko yari azwi cyane muri aka gace n’ahandi ku isi.
Ati: “Ubumuntu bwa Tamayo bwari nk’indwara yandura, kandi uko abantu bamukundaga, ni ko na we yakundaga buri wese.”
Lager yihanganishije umuryango we.
Rick Blangiardi ‘mayor’ w’ako gace yavuze ko urupfu rwa Tamayo ari “igihombo giteye ubwoba”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Tamayo yari igihangange mu mazi kandi yubashywe cyane, yakuriye hano, kandi yari umwe mu bakomeye bagize ikipe yacu y’ubutabazi.”
Yavuze ko ubwo bamuhamagaye bamubwira iyo nkuru yananiwe “kubyemera”. Yasabye abantu kubaha ubuzima bwite bw’umuryango we mu gihe uri mu gahinda.
Tamayo yavukiye ku kirwa cyan O'ahu, kimwe mu bigize Hawaii muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yari umuhanga n’inzobere mu guserebeka ku miraba y’inyanja (surfing), ndetse yari umwalimu ubyigisha abantu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show