Abakoresha abakozi imirimo y'agahato nabo bafatwa kimwe n'abacuruza abantu
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RiB rwaburiye abakoresha ,abafatira ibyangombwa by'abakozi babo bo murugo ndetse bamwe bababuza gusohoka mu bipangu ko bashobora gukurikiraywa ho ibyaha byo gucuruza abantu cyangwa kubuza umuntu uburenganzira bwe.ibi byatangajwe kuwa mbere tariki ya 4 Ukwakira ubwo mu karere ka Nyagatare hatangwaga ubukangurambaga bugamije gukumira icuruzwa ry'abantu.
Ni nyuma yuko Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Gen(Ltd) James Kabarebe atangaje ko urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka na Polisi rwagaruye Abanyarwanda 400 bari bagiye gucuruzwa hanze biganje mo abana b'abakobwa.
Umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha RIB mu Intara y'Iburasirazuba yatangaje ko ubucuruzi bw'abantu atari ubukorerwa hanze gusa ko hari n'ubukorerwa imbere mu gihugu, nk'abantu usanga bafatira abantu mu ingo zabo ngo babakorere cyangwa abandi babafata kugirango bakore mu tubare ,restaurants,inganda n'ahandi.
Umuvugizi wa RIB mu Intara y'Iburasirazuba Rutaro Hubert yatangaje ko hari abantu bakora icyaha nyamara batazi ko ari icyaha.Hari abajya gukura abana mu byaro bababeshya ko babafitiye akazi keza mu mijyi aba nabo bihanangirijwe babwirwa ko ibyo nabyo bibarwa nk'ubucuruzi bw'abantu.
Hubert yasabye Abanyarwanda bose kudakoresha umuntu wese imirimo y'agahato kuko uba ukora icyaha gihanwa n'amategeko.
Icuruzwa ry'abantu rishobora gukorwa abantu bacuruzwa bajyanwa hanze cyangwa imbere mu gihugu,urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ruri mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage ibijyanye n'iki cyaha n'uburyo bwo kucyirinda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show