English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakoresha abakozi imirimo y'agahato nabo bafatwa kimwe n'abacuruza abantu

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha  RiB rwaburiye  abakoresha ,abafatira  ibyangombwa by'abakozi  babo bo murugo ndetse  bamwe bababuza gusohoka  mu bipangu ko bashobora  gukurikiraywa ho ibyaha byo  gucuruza   abantu  cyangwa   kubuza umuntu uburenganzira bwe.ibi byatangajwe kuwa  mbere tariki ya  4  Ukwakira ubwo mu  karere ka Nyagatare  hatangwaga  ubukangurambaga bugamije gukumira icuruzwa ry'abantu.

Ni nyuma yuko Minisitiri  w'Ububanyi n'amahanga Gen(Ltd) James Kabarebe atangaje ko urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka na Polisi rwagaruye Abanyarwanda 400 bari bagiye gucuruzwa hanze biganje mo abana b'abakobwa.

Umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha RIB mu Intara y'Iburasirazuba yatangaje ko ubucuruzi bw'abantu atari ubukorerwa hanze gusa ko hari n'ubukorerwa imbere mu gihugu, nk'abantu usanga bafatira abantu mu ingo zabo ngo babakorere cyangwa abandi babafata kugirango bakore mu tubare ,restaurants,inganda n'ahandi.

Umuvugizi wa RIB mu Intara y'Iburasirazuba Rutaro Hubert  yatangaje ko hari abantu bakora icyaha nyamara batazi ko ari icyaha.Hari abajya gukura abana  mu byaro bababeshya ko babafitiye akazi  keza mu mijyi aba nabo bihanangirijwe babwirwa ko ibyo nabyo bibarwa nk'ubucuruzi bw'abantu.

Hubert yasabye Abanyarwanda bose kudakoresha  umuntu  wese imirimo y'agahato kuko uba ukora icyaha gihanwa n'amategeko.

Icuruzwa ry'abantu rishobora gukorwa abantu bacuruzwa bajyanwa hanze cyangwa imbere mu gihugu,urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ruri mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage ibijyanye n'iki cyaha n'uburyo bwo kucyirinda. 



Izindi nkuru wasoma

Rutsiro : Ababyeyi bashyigikiye imirimo itanozo ikorwa n’abana babo.

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-05 20:39:13 CAT
Yasuwe: 107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakoresha-abakozi-imirimo-yagahato-nabo-bafatwa-kimwe-nabacuruza-abantu.php