English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)

Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo harabarurwa abantu basaga 15.018 bikekwa ko baba baranduye ibicurane by'inkende, muribo abagera kuri 537 cyarabahitanye,ibyo biri gutuma ubwoba buba bwinshi mu  baturage batuye mu bice byagaragayemo icyo cyorezo.

Ibicurane by'inkende ubundi bizwi nka Monkey pox ni indwara yandura iterwa na virusi yanduza abantu biturutse ku ku nyamaswa zanduye, ishobora no kwanduzwa bitututse ku  muntu wayanduye ayanduza mugenzi we, binyuze mu mibonano mpuzabitsina ,gusomanana n'ibindi.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) riherutse gutangaza ko  iyi ndwara yarenze kuba indwara isanzwe ko ahubwo yabaye icyorezo bitewe n'uburyo ikomeje gusakara hose mu bihugu bya Afurika, bituma uyu muryango utanga impuruza ko hagomba kugira igikorwa vuba na bwangu.

Umuyobozi mukuru w'ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z'ibyorezo, yatangaje ko inkingo z'iki cyorezo ziri hafi kandi ko “ntawe uzasigara inyuma adakingiwe ”. Uyu munsi asobanura ko ibimenyetso bya Monkey Pox birimo umuriro mwinshi utunguranye, ibiheri byuzuye amazi cyangwa ibibyimba byumye bikabyara ibisebe, no kubabara imitsi. 

 



Izindi nkuru wasoma

Ngoma: Amatungo 18 amaze kwandura indwara y'ubuganga.

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

DRC:Ubwato bwarohamye abarenga 100 baburirwa irengero

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-15 16:22:28 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCAbantu-barenga-ibihumbi-15-bamaze-kwandura-ibicurane-byinkandeMPox.php