English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abafana ba Cote d’Ivoire bababajwe no gutsindirwa iwabo bahita bakora imyigaragambyo

Nyuma yuko ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire  inyagiwe na Gunee Equatoriale, abafana bayo bananiwe kubyihanganira maze birara mu mihanda bamenagura ama Bisi ndetse basenya inyubako zegereye sitade.

Uyu mukino wabaye mo gutungurwa gukomeye ku bakinnyi n’Abafana ba Cote d’Ivoire kubera ko bari bari gukinira mu gihugu cyabo kandi bafite abafana benshi ariko birangira batsinzwe ibitego 4-0.

Nyuma yuko umusifuzi Mahmood asoje umukino abafana bahise bafatwa n’uburakari batangira kumenagura ibirahure by’imodoka zari mu mu mihanda iva kuri sitade ndetse n’imodoka y’ikipe yabo mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye umusaruro babonye.

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yasoje imikino yo mu itsinda A iri ku mwanya wa gatatu ikaba isigaje umukino umwe kugirango ibone amahirwe yo kuzamuka nk’ikipe yatsinzwe ariko neza.



Izindi nkuru wasoma

Goma: Abantu 70 bivugwa ko bakora ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Twiteguye gukurikira abaduteye tukabageza iwabo-Minisitiri w'Intebe Judith Suminwa

William Ruto yatangaje ko yisubuyeho kubera imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 23

Perezida Ruto yemeje kwicara akaganira n'urubyiruko rwiteguye gukora imyigaragambyo

Nyabihu:Abangavu babyarira iwabo ni nyirabayazana w'igwingira rikomeje gutumbagira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-23 17:27:28 CAT
Yasuwe: 156


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abafana-ba-Cote-dIvoire-babajwe-no-gutsindirwa-iwabo-bahita-bakora-imyigaragambyo.php