Goma haratemba ituze - Umunyapolitiki w’Ubudage yatangaje uko yasanze ibintu byifashe
Fahrenholtz, wigeze guhagararira igihugu cy’u Budage mu Rwanda no mu bindi bihugu, yatangaje ko yanyuzwe n’ituze, isuku n’umutekano yasanze mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho amaze iminsi atembera.
Uyu muhanga mu mibanire mpuzamahanga uri gusura Intara ya Kivu ya Ruguru, yavuze ko yageze mu bice byinshi by’uyu mujyi wa Goma, akahasanga ubuzima busanzwe bwifashe neza, ibigaragaza ko hari amahoro n’umutekano.
Mu butumwa yashyize kuri X kuri uyu wa Kabiri, yagize ati: “Nagendagenze mu bice hafi ya byose by’uyu Mujyi, ariko nta kimenyetso na kimwe cy’ibyugarije abaturage nahabonye. Imihanda yuzuye urujya n’uruza rw’abantu benshi, kandi urababonana akanyamuneza banatekanye.”
Yanasuye Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Manzi Willy, wamugejejeho ibisobanuro ku mpamvu umutwe wa M23 ukomeje urugamba, avuga ko urengera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bahohoterwa bakanavutswa uburenganzira.
Peter Fahrenholtz yavuze ko yabonye ibikorwaremezo bikora neza mu Mujyi wa Goma, harimo amashuri na kaminuza zasubukuye amasomo, amaduka acuruza ibiribwa n’ibitumizwa hanze yuzuye, ndetse n’amazi n’amashanyarazi bigezwa hose amasaha 24 kuri 24.
Yakomeje ati: “Imihanda icanirwa nijoro, nta myanda ihari. Abapolisi barakora akazi neza, ibyaha na ruswa bigaragara ko byagabanutse cyane.”
Yageze no ku mupaka wa La Corniche uhuza Goma na Gisenyi mu Rwanda, aho yasanze ukora neza nta nkomyi. Yagize ati: “Niboneye abagore bambuka binjira muri Goma saa tatu z’ijoro. Nabonye amakamyo 11 ya WFP n’ay’Imiryango Itari iya Leta yambuka uwo mupaka nta mbogamizi.”
Ibi byose yabibonye habura ibyumweru bibiri ngo uyu mujyi wuzuze amezi atatu uri mu maboko y’Ihuriro AFC/M23, cyafashe Goma mu mpera za Mutarama 2025.
Uyu munyapolitiki w’Ubudage yasize ashimangiye ko ibyo yabonye i Goma bigaragaza intambwe mu kugarura amahoro no gushyiraho imiyoborere igendera ku mategeko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show