APR FC yakiriye umunya-Bresil uri mu bashobora guhabwa amasezerano yo kuyikinira
Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Nyakanga 2024, APR FC yakiriye Umunya-Bresil Juan Batista waje kuganira nayo mbere yo kumusinyisha amasezerano yo gukinira iyi kipe.
Ni umukinnyi w'imyaka 21 y'amavuko asanzwe akina hagati mu kibuha ariko asatira izamu.
Umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM wafashe amashusho ubwo uyu mukinnyi yageraga ku kubuga cy'indege i Kanombe yatangaje ko Juan Batista agomba kubanza kumara icyumweru akora imyitozo muri APR FC, yamushima akaba aribwo imuha amasezerano.
Uyu munya-Bresil aje yiyongera ku bandi bakinnyi bashya bamaze kugera muri APR FC barimo umunya-Senegal Aliou Souane wamaze gutsinda ikizamini cy'ubuzima gusa akaba agitegereje gushyira umukono ku masezerano.
Barimo kandi abanya-Ghana Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yussif bombi bamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show