Leta ya Romania yagize icyo ivuga gishya ku bacancuro bayo barenga 300 banyuze mu Rwanda
Abasirikare b’Abanyaburayi barenga 300 barimo n’abari barigeze gukorera ingabo za Legiyoni y’u Bufaransa (French Foreign Legion), bahawe inzira banyuze mu Rwanda nyuma yo gushyira intwaro hasi imbere y’inyeshyamba za M23 muri Mutarama 2025, nyuma yo gufata umujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Minisiteri y’Ingabo ya Romania yatangaje ko iperereza ryakoze ryagaragaje ko abasirikare bayo b’ikirenga n’abakuwe ku mirimo kubera impamvu zitandukanye, bagiye mu bikorwa by’ubucakara (mercenary activities) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga.
Nk’uko ikinyamakuru Euractiv cyo mu Bubiligi cyabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025, abasirikare bagera kuri 466 ba Romania bamaze gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa basezeye, bashyize umukono ku masezerano yo gukorera amasosiyete y’umutekano yigenga akorera muri Congo.
Iryo perereza kandi ryagaragaje ko hari abasirikare barindwi bari bagifite inshingano mu ngabo za Romania ariko bari barahawe ikiruhuko cyo kwita ku bana babo, bitwaje ayo mahirwe bakajya kurwana nk’abahezanguni muri Congo hagati ya 2023 n’intangiriro za 2025. Muri abo, bane bamaze kugaruka mu mirimo, mu gihe batatu bagifite ikiruhuko.
Minisiteri y’Ingabo yavuze ko umwe muri abo basirikare yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, mu gihe abandi batandatu bari gukorwaho iperereza mu rwego rwa gisirikare n’ubuyobozi busanzwe.
Nubwo bamwe mu basirikare barinda 24 basubijwe mu ngabo muri 2023-2024 nyuma yo kuva muri Congo, iyi minisiteri ivuga ko nta "kibazo gikomeye cy’umutekano w’igihugu" bateje kuko bashyizwe mu myanya yo hasi idafite aho ihurira n’amakuru akomeye y’ibanga.
Minisitiri w’Ingabo Angel Tîlvăr yatangaje ko yahise ategeka iperereza ryihuse ku buryo ibi byashobotse, ndetse no gushyiraho ingamba zikomeye zo kubikumira mu gihe kiri imbere.
Raporo igaragaza ko abahezanguni b’Abanyaburayi barwanye ku ruhande rw’ingabo za Congo, iz’ Burundi, ingabo za SADC, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu izwi nka Wazalendo.
Guverinoma ya Congo yakomeje kunengwa kuba yarifashishije abahezanguni mu ntambara, ibintu binyuranyije n’Amasezerano ya Loni yo mu 1989 ndetse n’Ay’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yitwaga OUA yo mu 1977, ahamya ko kwifashisha abahezanguni mu ntambara bibujijwe.
U Rwanda narwo rwamaganye iyi gahunda ya Congo ivugwamo no gukorana n’abarwanyi ba FDLR, rugaragaza ko ari ingamba zigamije kurugabaho ibitero, ndetse runenga imiryango mpuzamahanga n’ibihugu by’i Burayi birebera gukomeza kwifashisha abahezanguni muri uwo mukino w’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show