AFC/M23: Intwaro y’Ibanga y’Abanyapolitiki Bashaje Bashaka Guhirika Ubutegetsi bwa Tshisekedi
Ihuriro AFC/M23 rikomeje kwagura igicumbi cyaryo cya politiki, rigahuriza hamwe abarimo abanyapolitiki bakomeye, barimo n’abigeze kuba mu myanya ikomeye mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi biragaragaza ko iri huriro riri kwiyubaka mu buryo bushya, ryinjira mu ruhando rwa politiki nk’imbaraga zishobora kugira uruhare rukomeye mu cyerekezo cya politiki y’iki gihugu.
Ku wa Gatatu tariki ya 04 Kamena 2025, Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, yatangaje ko ihuriro ryakiriye Marcelin Cishambo, wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo hagati ya 2010 na 2017, akanabaho nk’Umujyanama mu bya politiki w’Umukuru w’Igihugu mu 2006. Si we gusa, kuko yanavuze ko yinjiye ari kumwe n’itsinda ry’abandi banyapolitiki bafite uburambe ndetse n’abandi bayobozi bavuye mu butegetsi cyangwa bari mu batavuga rumwe na bwo, harimo n’abo mu mahanga baba mu mahanga (diaspora).
Kanyuka yagize ati “Uyu munsi tariki 04 Kamena, i Goma turemeza ko Guverineri w’Icyubahiro wa Kivu y’Epfo, Marcelin Cishambo, ndetse n’irindi tsinda rigizwe n’inararibonye muri politiki n’abandi bayobozi… biyunze ku Ihuriro ryacu.’’
Iri yinjira ry’abahoze ku butegetsi mu Ihuriro AFC/M23 rije rikurikira kwiyunga k'umunyapolitiki ukomeye Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa RDC kuva 2001 kugeza 2019. Kabila aherutse kugera mu Mujyi wa Goma mu mpera za Gicurasi 2025, aho akomeje kwakira amatsinda y’abaturage, abanyapolitiki n’abandi bayobozi, mu rwego rwo kumva ibitekerezo byabo no gutanga umusanzu we mu gusana igihugu avuga ko “kimaze gusenywa n’ubutegetsi budashoboye buriho.”
Abasesenguzi bavuga ko iyi migirire ishobora kuba ari intangiriro y’ishyaka rya politiki rishya rishingiye ku Ihuriro AFC/M23, aho risigaye ridafatwa nk’umutwe w’inyeshyamba gusa, ahubwo nk’urubuga ruri kwinjirwamo n’abashaka impinduka binyuze muri politiki.
Ubutumwa burimo gutangwa na AFC/M23
Kanyuka yavuze ko AFC/M23 “ihamagarira abandi bose bakunda igihugu gutera intambwe” bakaza kwifatanya na ryo. Iri jambo rifatwa nk’ubutumwa bushishikariza abayobozi b’ingeri zitandukanye kwifatanya n’iri huriro, bigaragaza ko hari gahunda ndende iri gutegurwa imbere muri RDC, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke n’ubukungu busa n’uburi mu gihombo.
Ese ubutegetsi buriho i Kinshasa buratekanye?
Kwiyongera kw’imitwe y’abahoze ku butegetsi bari kwisunga AFC/M23, ndetse n’uruhare rwa Kabila mu kubahuza, byateye benshi kwibaza niba hari impinduka ziri gutegurwa mu ibanga. Nubwo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi butigeze butangaza byinshi kuri ibi bikorwa, uburyo ibintu biri kugenda bishyira igitutu ku butegetsi buriho, cyane cyane mu ntara z’amajyepfo n’iburasirazuba z’igihugu.
Aho ibintu bigeze, AFC/M23 iri gutanga isura nshya ya politiki ya Congo — aho umutwe wigeze kwitwa inyeshyamba uri kwiyubaka nk’urubuga rw’abari bashyizwe ku ruhande n’ubutegetsi. Iri tsinda ry’abahoze ari ibikomerezwa birimo kugaruka mu ruhando rwa politiki mu buryo bushobora guhindura amateka ya RDC.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show