English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Imodoka ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo yakoze impanuka ihitana batatu.

Imodoka ifite Plaque GR703C yakoze impanuka ku gicamumnsi cyo kucyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023, ni imodoka ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo ubwo yavaga Musanze yerekeza ikigari maze igonga umunyamaguru n’umunyonzi wari utwaye umugenzi ari nabwo yahise ita icyerekezo irenga umuhanda igwa mu mugezi wa Base.

Iyo mpanuka yahise ihitana abantu batatu barimo babiri bari muri iyo modoka ndetse n’umuturage wari utwawe ku igare.

Umuvugizi wa Polisi mu Intara y’Amajyaruguru Sp Jean Bosco Mwiseneza yabwiye Kigari Today ko iyo Mpamuka yabaye saa Cyenda n’iminota 20 aho iyo modoka  ya kaminuza ‘yu Rwanda  yari ivuye Musanze yerekeza I Kigari  igeze mu Karere ka Gakenek igakora Impanuka yahitanye batatu abandi batanu bagakomereka, abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Nemba kugirango bitabweho nabaganga.

Sp Mwiseneza yavuze ko icyateye iyo mpanuka cyitaramenyekana kuko n’umushoferi atacyiriho ngo asonanure uko byagenze, ariko iyo impanuka ibaye ishobora kuba byatewe n’umuvuduko ukabije cyangwa ibindi bibazo imodoka yaba ifite.

 



Izindi nkuru wasoma

Umunyarwenya Michael Sengazi yatangaje ko afite ibitaramo bikomeye mu Rwanda n’i Burayi.

U Rwanda rw’ejo ruri mu maboko y’abarezi - Tito Rutaremara.

Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’intumwa zaturutse mu Bushinwa.

Meteo Rwanda: Imvura y’amahindu n’umuyaga udasazwe biteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-27 08:10:09 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Imodoka-ya-kaminuza-yu-Rwanda-ishami-rya-Busogo-yakoze-impanuka-ihitana-batatu.php