English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Byamaze kwemezwa ko umuhanzi ukomeye mu jyana ya R&B John Legend azataramira i Kigali.

Umuhanzi w’Ikirangirire w’Umunyamerika, John Legend uri mu ba mbere bayoboye mu njyana ya R&B; byamaze kwemezwa ko azataramira mu Rwanda mu ntangiro z’umwaka utaha.

Ni mu gitaramo cyiswe ‘Move Africa’ kizaba tariki 21 Gashyantare 2024 muri BK Arena, kizaba kibereye mu Rwanda ku nshuro yacyo ya kabiri, nyuma yuko kibaye ku nshuro ya mbere umwaka ushize.

Ni mu gihe umwaka ushize, iki gitaramo ubwo cyabaga ku nshuro yacyo ya kabiri, cyari cyatumiwemo umuraperi na we w’ikirangirire Kendrick Lamar.

Umuryango Global Citizen utegura iki gitaramo, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, watangaje ko ibikorwa byawo by’uyu mwaka bizongera kubera mu Rwanda, ndetse n’iki gitaramo kizaba kirimo uyu muhanzi w’ikirangirire.

Mu butumwa burarikira abantu iki gitaramo, uyu Muryango wagize uti “Move Afrika iragarutse kandi ni igihe cyo gukora ibitaramo muri Afurika muri 2025, tuzaba twazamuye ibyishimo muri Kigali tariki 21 Gashyantare, ubundi dukomereze i Lagos tariki 25 Gashyantare, byombi bizaba biyobowe n’umuhanzi umwe rukumbi w’ikirangirire, John Legend.”



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine

Kicukiro: Njyanama yiyemeje gukaza ingamba mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana

Umuhanzi Delcat Idengo yashyinguwe mu mvururu: Polisi yarashe yivuganye babiri

Umuhanzi Elijah Kitaka yahakanye ibyo kuba umutinganyi, ahishura ikintu gitangaje ku bagore.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-17 17:40:22 CAT
Yasuwe: 121


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Byamaze-kwemezwa-ko-umuhanzi-ukomeye-mu-jyana-ya-RB-John-Legend-azataramira-i-Kigali.php