Umuyaga uteye ubwoba umaze guhitana abarenga 11.
Mu Birwa bya Mayotte biherereye mu Nyanja y’u Buhinde ariko bigenzurwa n’igihugu cy’u Bufaransa, inkubi y’umuyaga ufite umuvuduko wa kilometero 225 mu isaha (225Km/h) wiswe Chido, yishe abantu bagera kuri 11 kugeza ubu bamenyekanye, ariko mu gihe imibare yose iza kuba imaze gukusanywa ngo ishobora kuza kugera mu magana y’abaguye muri iyo nkubi, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangiye kugenda bashakisha munsi y’inzu zasenyutse, ko nta bantu baba barokotse, no kuvanaho imirambo y’abagwiriwe n’ibikuta by’inzu zasenyutse kubera uwo muyaga udasanzwe.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko inkubi nk’iyo yibasiye ibirwa bya Mayotte, yaherukaga kubaho mu myaka 90 ishize, kugeza ubu abarokotse icyo kiza bakaba bagiye gucumbikirwa mu bice bidashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yatanze ubutumwa bw’ihumure kuri abo baturage bo muri Mayotte.
Ati “Abaturage b’igihugu cyacu ba Mayotte, bahuye n’ingaruka z’inkubi y’umuyaga uteye ubwoba mu masaha macyeya ashize, bamwe muri bo batakaje byose, harimo n’ubuzima bwabo.’’
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show