English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngoma: Imvura y’amahindu ivanzemo n’umuyaga mwishi yasize inzu 19 zisenyutse.

Inzu z’abaturage 19 zasenywe n’imvura nyinshi cyane yakurikiwe n’umuyaga ukarishye mu karere ka Ngoma, umurenge wa Jarama.

Iyi mvura yaguye hagati ya saa saba na saa cyenda z’igicamunsi yibasira cyane amazu ashaje ku buryo inkuta zimwe zasomye amazi menshi zikagwa ndetse n’ayasambuwe n’umuyaga wakurikiye imvura.

Abayobozi b’akarere bavuga ko nta muntu wakomeretse ahubwo abagize imiryango yahuye n’iki kibazo yacumbikishirijwe mu baturanyi.

Kuri ubu ngo ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako ndetse na Minisiteri ishinzwe ibiza bagiye gushakisha uko bafasha abaturage.

Iteganyagihe ry’Ukuboza 2024, rigaragaza ko uturere twa Ngoma, Rwamagana, igice cy’Akarere ka Gatsibo, Kirehe n’uduce duto tw’Akarere ka Nyagatare na Kayonza, hazagwa imvura iri hagati ya MM150 na 200.

Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba tuzagira umuyaga uri hagati ya metero hagati ya 6 na 8 ku isegonda, uretse aka Nyagatare kazagira umuyaga wa metero 4 kugera kuri 6 ku isegonda na Kayonza izagira umuyaga mwinshi wa metero hagati ya 8 na 10 ku isegonda.



Izindi nkuru wasoma

Ngoma: Imvura y’amahindu ivanzemo n’umuyaga mwishi yasize inzu 19 zisenyutse.

Kigali: Impanuka y’imodoka yasize inkomere zigera ku 8 zirimo n’uwacitse amaguru n’uwacitse ub

Meteo Rwanda: Imvura y’amahindu n’umuyaga udasazwe biteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo.

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.

Ruhango: Bamusambanyije ku gahato barangije baramucucura inzu bara yeza.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-13 16:55:02 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngoma-Imvura-yamahindu-ivanzemo-numuyaga-mwishi-yasize-inzu-19-zisenyutse.php