English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yandikiwe urwandiko rumutera ubwoba, 2 batawe muri yombi.

Mukarusine Makurata warokotse Genocide yakorewe Abatutsimuri 1994, yandikiwe ibaruwa ishyirwa  munsi y’Urugi rwe aho atuye, akaba ari urwandiko rumutera ubwoba n’Abamwiciye Abana 7, n’Umugabo we ,  bivugwa ko atari ubwa mbere ahubwo bisanzwe biba.

Makurata  atuye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Mushikiri , Akagari ka Bisagara, Umudugudu wa Umutuzo. Kugeza ubu ikibazo cy’uyu Muryango, inzego z’ibishinzwe mu Karere zikaba zahise zitangira gukurikirana icyo kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bruno RANGIRA ati “Iyi kese turimo tuyikurikirana dufatanyije n’inzego z’ubugenzacyaha, Kandi umutekano w’uyu mubyeyi urarinzwe kugira ngo ntihagire umugirira nabi.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu Dr. Thiery B.MURANGIRA , ati “Iyi case iri gukurikiranwa, hari abantu 2 bafashwe bakekwa, Iperereza rirakomeje.”

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

USA: Umuraperi Lil Durk ari mu bihe bitoroshye muri gereza.

Inkuru irambuye: Umukinnyi Malipangu wagombaga gusinya muri Rayon Sports yabonye indi kipe.

Real Madrid yatsinze Club Pachuca yo muri Mexique ihita itwara igikombe cya 9 mu mateka.

Yarashwe mu kico arapfa nyuma yo gushinyagurira no kwica uwarokotse Jenoside.

Miliyoni 3 Frw zatumye ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC buhamagazwa muri RIB.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-16 08:33:55 CAT
Yasuwe: 143


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwarokotse-Jenoside-yakorewe-abatutsi-yandikiwe-urwandiko-rumutera-ubwoba-2-batawe-muri-yombi.php