English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports yashyizeho  ubuyobozi bushya bugomba kureberera imyitwarire y’abanyamuryango.

Nyuma y’urwego rw’ikirenga rwashyizweho mu nteko rusange ya Rayon Sports, hashyizweho ubundi buyobozi bushya.

Ku munsi wejo hashize tariki 20 Ukuboza 2024, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwakoze inama yiga ku bintu bimwe na bimwe iyi kipe ikeneye muri iyi sezo ya 2024-2025.

Iyi nama bimwe mu byigiwemo, harimo kurebwa ingengo y’imari ikipe ya Rayon Sports ikeneye kugirango uyu mwaka w’imikino ubashe kurangira ntakibazo ikipe ifite.

Ubu buyobozi bwa Rayon Sports bwanafashe umwanzuro ku kugura abandi bakinnyi mu kwezi kwa mbere 2025, bagomba kongera imbaraga mu ikipe bafite kugeza ubu nubwo iri ku mwanya wa mbere.

Iyi nama yari ikomeye cyane, hanashyizweho ubuyobozi bushya bugomba kureberera imyitwarire y’abanyamuryango ba Rayon Sports. Aka kanama gashinzwe imyitwarire y’abanyamuryango ba Rayon Sports kayobowe na Salvator Rugamba yungirijwe na Ahishakiye Phias ndetse na Rugema Joselyne wagizwe umujyanama.

Iyi komite nyobozi ishinzwe imyitwarire y’abanyamuryango ba Rayon Sports, yashyizweho ikurikiye urwego rw’ikirenga rwashyizweho mu nteko rusange ibintu twari tuzi ku makipe akomeye i burayi.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ifite abayobozi bayobora umuryango wa Rayon Sports bayobowe na Twagirayezu Thadee ndetse Kandi iyi kipe ifite urwego rw’ikirengo ruyobowe na Muvunyi Paul ndetse n’aka kanama kashyizweho kayobowe na Salvator Rugamba.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports biragaragara ko ibintu byose biteguye ndetse ubona ko irimo kugenda yubaka inzego kugirango ibe ikipe ikomeye nkuko andi azwi akomeye biba bimeze.

Rayon Sports kugeza ubu iyobowe urutonde rwa Shampiyona n’amanota 33 mu gihe ibura imikino 2 gusa kugirango imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda irangire.



Izindi nkuru wasoma

Kiyovu Sports yatsinze Vision FC ibitego 3-2 igarura ikizere mu bafana.

Rayon Sports yashyizeho ubuyobozi bushya bugomba kureberera imyitwarire y’abanyamuryango.

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports yahawe ikiruhuko gito kubera imvune yoroheje.

Inkuru irambuye: Umukinnyi Malipangu wagombaga gusinya muri Rayon Sports yabonye indi kipe.

Miliyoni 3 Frw zatumye ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC buhamagazwa muri RIB.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-21 21:09:44 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yashyizeho--ubuyobozi-bushya-bugomba-kureberera-imyitwarire-yabanyamuryango.php