English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inkuru irambuye: Umukinnyi Malipangu wagombaga gusinya muri Rayon Sports yabonye indi kipe.

Rutahizamu w’umunya-Central Africa wakiniraga ikipe ya Gasogi United, Theodore Yawanendji Malipangu Christian gukinira Rayon Spots biragoye.

Hashize ibyumweru 2 ikibazo cya Malipagu na Gasogi United kirimo kugarukwaho cyane hano mu Rwanda nyuma yaho bivuzweko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Rayon Sports, Gasogi United yo ikavuga ko akiri umukinnyi wayo.

Nyuma yaho iki kibazo gicecetswe bijyanye ni uko uyu mukinnyi amasezerano ye muri Gasogi United yari yararangiye andi bagiranye yari mu biganiro gusa.

Malipangu ndetse na Alex Karenzi usanzwe amushakira amakipe, bagiranye ibiganiro na Rayon Sports basaba ko bahabwa Milliyoni 30 z’amanyarwanda ndetse akajya ahembwa milliyoni 1 agasinya amasezerano y’umwaka umwe n’amezi 6.

Ikipe ya Rayon Sports ibi uyu mukinnyi yasabaga yarabyanze ahubwo yemera gutanga Milliyon 20 n’umushahara wa Milliyoni 1, mu gihe cy’umwaka umwe n’amezi 6.

Ikipe ya Rayon Sports nubwo yaganirizaga uyu mukinnyi, ikipe yo muri Sudani y’epfo yitwa Jamus FC itozwa na Cassa Mbungo Andre, nayo yari hafi ndetse iza itanga amafaranga menshi kurusha Rayon Sports.

Jamus FC yahaye Theodore Malipangu ibihumbi 30 by’amadorari ni amafaranga arenga Milliyoni 35 z’amanyarwanda. Iyi kipe yemeye umushahara wa Milliyoni zirenga 5 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Amakuru ahari kugeza ubu ni uko Jamus FC igiye kohereza itike Theodore Malipangu Christian ndetse na Karenzi Alex kugirango bage kurangiza kuvugana ndetse anasinye amasezerano.

Ikipe ya Rayon Sports yifuzaga Maligangu kugirango ikomeze uruhande rumwe ndetse igire imbaraga nyinshi mu gice cyo kwataka ariko kugeza ubu biragoye ko yamwegukana.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona n’amanota 33 ariko iracyifuza kongeramo abakinnyi kugirango uyu mwaka izatware igikombe.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.

 



Izindi nkuru wasoma

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports yahawe ikiruhuko gito kubera imvune yoroheje.

Inkuru irambuye: Umukinnyi Malipangu wagombaga gusinya muri Rayon Sports yabonye indi kipe.

Real Madrid yatsinze Club Pachuca yo muri Mexique ihita itwara igikombe cya 9 mu mateka.

Miliyoni 3 Frw zatumye ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC buhamagazwa muri RIB.

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cya ‘Kampala Comedy Club’ muri Uganda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-19 08:49:17 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inkuru-irambuye-Umukinnyi-Malipangu-wagombaga-gusinya-muri-Rayon-Sports-yabonye-indi-kipe.php