Kiyovu Sports yatsinze Vision FC ibitego 3-2 igarura ikizere mu bafana.
Ikipe ya Kiyovu Sports inyagiye ikipe ya Vision FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.
Ku isaha ya saa cyenda z’amanwa zirengaho iminota micye zo kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye umukino n’ikipe ya Vision FC.
Ni umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye ihuzagurika cyane ndetse ku munota wa 6 yaje gutsindwa igitego cya mbere na Vision FC gitsinzwe na Omar Nizeyimana.
Kiyovu Sports yari itangiye gutera ubwoba abakunzi bayo, yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 17 gitsinzwe na Cedric Mugenzi uzwi nka Ramires.
Nyuma y’iminota 15 gusa, Kiyovu Sports yaje kubona igitego cya Kabiri cyiza gitsinzwe na Mugisha Desire afasha Kiyovu Sports kubona igitego cya Kabiri. Ikipe ya Vision FC ku munota wa 46, yaje gutsinda igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Rugangazi Prosper umukino ukomeza gukomera ikipe zinganya ibitego 2-2.
Ku munota wa 49, ikipe ya Kiyovu Sports yaje kuzamukana umupira umukinnyi w’ikipe ya Vision FC witwa Manzi Olivier yitsinda igitego, Kiyovu Sports irangiza igice cya mbere ifite ibitego 3-2.
Igice cya Kabiri cyatangiye ubona amakipe yombi yakaniranye cyane nta n’imwe irimo gufungura ngo yatake cyane izamu ry’indi. Ikipe ya Kiyovu Sports wabonaga yaje iri mu mukino yagiye ihusha uburyo ariko utavuga ko bukomeye umukino urangira ari ibitego 3-2.
Ni umukino ikipe ya Kiyovu Sports yaje ubona ifite akanyamuneza nyuma yo kubona umutoza mushya witwa Romami Marcel uheruka gusimbura Bipfubusa Josil.
Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda yahise igira amanota 11 yegera imbere ku rutonde rwa Shampiyona naho ikipe ya Vision FC yagumye ku manota 9 iri ku mwanya wa nyuma.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show