English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Türkiye kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Türkiye, nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ubutumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, bwagize buti “Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Ankara mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.”

Uru ruzinduko rugarutsweho cyane, rwabaye nyuma y’aho Umukuru w’Igihugu yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’Abanya-Türkiye ku bw’ibyago by’inkongi yibasiye hoteli, igahitana ubuzima bw’abantu barenga 76.

Iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo ku ya 21 Mutarama 2025, kugeza ejo ku wa Gatatu, hari hamaze kubarwa abantu 76 yahitanye, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Ijambo ryo kwihanganisha ryagaragaje ubumuntu n’ubufatanye, mu gihe Perezida Kagame n’umufasha we bageze muri Ankara, umurwa mukuru wa Türkiye, aho bakiriwe mu cyubahiro gikomeye.

Uru rugendo rufite intego yo gushyigikira imibanire myiza y’ibihugu byombi, gutekereza ku bufatanye mu nzego zinyuranye, no kugaragaza ko u Rwanda ruri hafi y’inshuti zacyo mu bihe by’amarira.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette, uyu munsi basura imva ya Anitkabir ya Mustafa Kemal Ataturk wabaye Perezida wa mbere w’iki Gihugu cya Türkiye nyuma yo kubona ubwigenge.

Uyu mubano ukomeje gushimangira icyerekezo cya dipolomasi y’u Rwanda, aho igihugu giharanira kuba igicumbi cy’ubufatanye no kwiyubaka mu mahoro.

Perezida Kagame na Recep Tayyip Erdoğan, baherukaga guhura muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, ubwo bombi bari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bari bitabiriye inama mpuzamahanga ya za Guverinoma.



Izindi nkuru wasoma

Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibice by’umurambo w’umugore we mu gikapu.

APR FC yamaze kwibikaho rutahizamu Cheick Djibril Ouattara wakinnye muri Algeria.

Ishusho y'umujyi wa Los Angeles mu mujagararo: Indi nkongi y’umuriro irasiga abantu mu kangaratete

Aho ubuzima bwo ku muhanda buhurira n’imibereho: Abana b’i Huye batabariza ubuzima bwa bo.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-23 08:40:36 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-na-Madamu-Jeannette-Kagame-bari-muri-Trkiye.php