English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yamaze kwibikaho rutahizamu Cheick Djibril Ouattara wakinnye muri Algeria.

Mu ijoro rya cyeye tariki 21 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yakiriye rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso witwa Cheick Djibril Ouattara.

Hashize iminsi micye hano mu Rwanda hatangiye guhwihwisa ko ikipe ya APR FC yamaze kurangizanya n’uyu rutahizamu ukina nka nimero 9, wakiniga mu ikipe yitwa JS Kabylie yo mu gihugu cya Algeria.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, ageze ku kibuga cy’indege yagize ibyo atangaza ku ikipe ya APR FC, avuga ko afite amatsiko menshi yo gutangira gukinira iyi kipe anagaruka mu bihugu yakinnyemo.

Ati ”Si njye uzarota ntangiye gukinira APR FC, nakiniye amakipe yo muri Maroc no muri Algeria ndetse n’Ikipe y’Igihugu, Imana n’imfasha nzaha APR FC byinshi birenzeho.”

Ouattara yanavuze ko ikipe ya APR FC ifite umushinga mwiza ari nawo watumye yemera kuza kuyikinira.

Ati “Ni ikipe ifite umushinga mwiza wankuruye. Hamwe n’abakinnyi bagenzi banjye n’abayobozi b’ikipe, nizeye ko tuzagera ku kintu gifatika.”

Ikipe ya APR FC mu mikino ibanza yagaragaje ko ikeneye abakinnyi bataha izamu Kandi bakomeye ni nabyo yakoze muri uku kwezi ko kugura no kugurisha abakinnyi yongeramo abakinnyi barimo Hakim Kiwanuka, Denis Omedi ndetse n’uyu mwataka witwa Djibril Ouatara.

Ikipe ya APR FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa 2 n’amanota 31 aho yari ikurikiye ikipe ya Rayon Sports iyoboye uru rutonde n’amanota 36.



Izindi nkuru wasoma

Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibice by’umurambo w’umugore we mu gikapu.

APR FC yamaze kwibikaho rutahizamu Cheick Djibril Ouattara wakinnye muri Algeria.

Ishusho y'umujyi wa Los Angeles mu mujagararo: Indi nkongi y’umuriro irasiga abantu mu kangaratete

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye.

Impinduka muri Magic FM zasize Sandrine Isheja ari kumvikana mu kiganiro ’Magic Morning’.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-23 10:18:33 CAT
Yasuwe: 17


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yamaze-kwibikaho-rutahizamu-Cheick-Djibril-Ouattara-wakinnye-muri-Algeria.php