English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ishusho y'umujyi wa Los Angeles mu mujagararo: Indi nkongi y’umuriro irasiga abantu mu kangaratete.

Los Angeles yongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro idasanzwe, isiga ibihumbi 31 mu nzira yo guhunga mu gihe imiyaga ikaze itumye umuriro ukwirakwira ku muvuduko wihuse.

Iyi nkongi y’umuriro yahawe izina rya The Hughes yibasiye ibice by’Amajyaruguru ya Los Angeles, mu bilometero 67 uvuye muri uwo mujyi. Imaze gutwika ahantu harenga kilometerokare 30 ndetse iri kugana mu bice bituwemo.

Ikindi kandi imaze kwangiza amashyamba n'ibibanza by’abaturage, yerekana neza uburyo impinduka z’ibihe zikomeje kongera ubukana bw’ibiza muri California.

Ubuyobozi bwatangaje ko umuyaga wihuta ugenda ku muvuduko wa kilometero 40 ku isaha, uri mu biri gutuma iyi nkongi ikwirakwira, gusa buvuga ko bufite ubushobozi bwo kuyizimya hakiri kare ku buryo bafite icyizere cy’uko itari bwangize ibintu byinshi.

Abashinzwe kuzimya inkongi barwana ku buzima bw’abantu n’ibintu, ariko imiyaga ikomeye izwi nka “Santa Ana winds” ikomeje gukoma mu nkokora imirimo yabo.

Anthony Marrone uri mu bashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro i Los Angeles yatanze icyizere cy’uko bari bushobore guhangana n’iyi nkongi, ashimangira ko biteguye neza kandi uyu muyaga udafite umuvuduko uri hejuru nk’uko byari bimeze mu nkongi ziherutse kwibasira ako gace.

Akarere kakajije gahunda yo guhungisha abaturage, cyane cyane abari mu bice byegereye iyi nkongi. Hari impungenge ko hashobora kubaho izindi ngaruka ku bidukikije n’ubuzima bw’abaturage.

Mu minsi ishize, inkongi z’umuriro zirenga eshanu zibasiye Los Angeles, zangiza inyubako ibihumbi 10 ndetse abagera kuri 28 bahaburira ubuzima.

Izi nkongi zisubiza ku isonga impaka ku ruhare rw’impinduka z’ibihe mu kwiyongera kw’ibiza, ndetse no ku ngamba zo guhangana na byo. Ese ubuyobozi bw’uyu mujyi n’abaturage bazabona ibisubizo bihamye? Ni ikibazo gikomeje gutera benshi kwibaza mu gihe Los Angeles ihanganye n’ibihe bikomeye.



Izindi nkuru wasoma

Ishusho y'umujyi wa Los Angeles mu mujagararo: Indi nkongi y’umuriro irasiga abantu mu kangaratete

Nyamasheke: Abantu 5 bafashwe basengera mu rugo mu buryo bunnyuranyije n'amategeko.

Abantu 98 baburiye ubuzima mu iturika ry’imodoka yari itwaye Lisansi.

Umuhanzi Juno Kizigenza yanyomoje amakuru avuga ko yashishuye indirimbo ‘Milele’.

Inkongi y’umuriro muri Los Angeles: Ibyihutirwa ku buzima n’umutekano w’abaturage.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-23 09:31:07 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ishusho-yumujyi-wa-Los-Angeles-mu-mujagararo-Indi-nkongi-yumuriro-irasiga-abantu-mu-kangaratete.php