English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Aho ubuzima bwo ku muhanda buhurira n’imibereho: Abana b’i Huye batabariza ubuzima bwa bo.

Mu mujyi wa Huye, abana benshi bisanga mu buzima bwo ku muhanda kubera amakimbirane mu miryango, ubukene bukabije, cyangwa ibibazo by’imibanire ituma badashobora gukomeza kubaho mu ngo zabo.

Aya makimbirane akururira aba bana mu nzira z’ubuzima bubi, aho barara mu birombe (za rigore) cyangwa ku mabaraza y’inyubako, bakabaho basaba ubufasha ku bantu bo mu mujyi.

Ni ibisanzwe kumva aba bana batakambira abantu bati: "Bosi, wampa ijana ko nshonje!" Ibi bigaragaza ko bafite ibibazo by'ibanze nko kubona amafunguro, aho kurara, cyangwa urukundo rw’umuryango.

Uwahawe izina Niyonkuru ati “Mfite imyaka irindwi, naje hano kubera ko mu rugo bahora badukubita. Papa ni we ujya adukubita agakubita na Mama. Ubusanzwe nigaga kuri Dushishoze mu mwaka wa mbere.”

Undi mwana yagize ati “Uko mbayeho, iyo mbonye umuntu ufite umuzigo ku igare ndamusunikira akampa nk’amafaranga ijana ngahita njya kugura icyo kurya.”

Yakomeje agira ati “Iyo bwije, ndyama aho mbonye cyangwa nkajya kurarana n’umuzamu urinda umutekano w’amaduka hariya mu mujyi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege Ati “Abana hakorwa umukwabu wo kubafata no kubasubiza mu miryango no gufasha abafite ibibazo gusubira mu ishuri.”

Yavuze ko abana baba bari ku mihanda haba hari n’abo imiryango yabo iri mu turere tw’abaturanyi.

Ati “Naho basubizwayo ku bufatanye n’ubuyobozi bwaho.”

Ibibazo byabo bisaba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi burambye.

Gukemura iki kibazo bisaba ingamba zitandukanye, zirimo kongera ubumwe mu miryango, gufasha abana kubona amavuriro n’uburezi, ndetse no gushyira imbaraga mu guhindura imibereho y’ababyeyi babo.

Abana b’i Huye ntibakeneye impuhwe gusa, ahubwo bakeneye ibisubizo birambye bizagarura icyizere cy’ejo hazaza.



Izindi nkuru wasoma

Kurwanya igwingira: U Rwanda rwiyemeje gufasha abana batoya gukurana ubuzima bwiza.

Aho ubuzima bwo ku muhanda buhurira n’imibereho: Abana b’i Huye batabariza ubuzima bwa bo.

Uburenganzira ku burezi bugeze mu kaga: Abana bari kwirukanywa umusubirizo i Rwamagana.

Abantu 98 baburiye ubuzima mu iturika ry’imodoka yari itwaye Lisansi.

RIB yatahuye Musenyeri Samuel ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa diyosezi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-23 08:57:43 CAT
Yasuwe: 13


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Aho-ubuzima-bwo-ku-muhanda-buhurira-nimibereho-Abana-bi-Huye-batabariza-ubuzima-bwa-bo.php