English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma yo gutsindwa na Libya umutoza w’Amavubi  Torsten Frank  yatangaje amagambo akomeye.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Torsten Frank Spittler, yanenze abakinnyi be bagiye batera inyoni amahirwe y’ibitego bagiye babona imbere y’izamu rya Libya mbere yo gutsindwa igitego 1-0.

Igitego cyo ku munota wa 84 w’umukino cya Faid Mohamed ni cyo cyafashije abanya-Libya gutsinda Amavubi, binatuma icyizere cyo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc gisa n’ikiyoyoka burundu ku ruhande rw’u Rwanda.

Nyuma y’uyu mukino Spittler yagarutse ku kuba u Rwanda rwihariye umukino yemwe rukanarema uburyo bwinshi bw’ibitego, gusa kububyaza umusaruro bikaba ikibazo.

Ati: "Twakinnye neza, turema amahirwe menshi, ariko sinjye wagombaga kwitsindira ibitego. Akazi kanjye ni ugutegura abakinnyi, gusa mu kibuga ni bo bakwiye gushyira umupira mu nshundura."

Spittler yagaragaje ko mu mupira w’amaguru habamo ibihe byiza n’ibibi, gusa ashimangira ko "Ikipe nziza iba ikwiye kumenya uko ibona intsinzi, yemwe no mu minsi mibi."

Uyu mutoza watangaje ko atazakomezanya n’Amavubi yunzemo ati "Ndatekereza ko muzabona umutoza mwiza uzigisha abakinnyi banyu gutsinda ibitego.’’

Amavubi nyuma yo gutsindwa na Libya igitego 1-0, icyizere cyo kujya mu gikombe cy’Afurika giherukamo mu 2002 gisa nticyagabanutse nubwo amahirwe atararangira burundu.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda Benin yanganyije igitego 1-1 na Nigeria

Kugeza ubu Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota 11 ndetse yabonye itike yo gukina CAN 2025, ikurikiwe na Benin n’amanota arindwi, U Rwanda ni urwa gatatu n’amanota atanu mu gihe Libya ari iya nyuma n’amanota ane.

U Rwanda ruzasoza imikino yarwo rwakirwa na Nigeria ku wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo mu gihe Libya izakira Benin.

Kuri ubu imibare ishoboka yatuma Amavubi ajya mu gikombe cya Afurika ni uko yajya gutsindira Nigeria iwayo, gusa nanone agasengera ko Libya yatsinda Bénin bazahurira mu mukino wa nyuma wo mu itsinda.

Nsengimana Donatien.

 



Izindi nkuru wasoma

Ese azabasha kwikura mu menyo ya Rubamba? Amavubi yerekeje muri Nigeria nyuma yo gutsindwa.

Nyuma yo gutsindwa na Libya umutoza w’Amavubi Torsten Frank yatangaje amagambo akomeye.

Imibare y’Amavubi yo kwerekeza muri CHAN yajemo ibihekane nyuma yo gutsindwa na Libya 1-0.

Myugariro ukomeye w’Amavubi yagize imvune itamwemerera gukina umukino wa Libya.

Nyuma yuko Donald Trump atorewe kuyobora Amerika Ambasaderi Whitman yahise yegura.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-15 09:05:17 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yo-gutsindwa-na-Libya-umutoza-wAmavubi--Torsten-Frank--yatangaje-amagambo-akomeye.php