Imibare y’Amavubi yo kwerekeza muri CHAN yajemo ibihekane nyuma yo gutsindwa na Libya 1-0.
Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu itsinda D bigabanya amahirwe yayo yo kujya mu Gikombe cy’Afurika kizaba mu 2025.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, kuri Stade Amahoro yari yuzuye abafana.
Amavubi yinjiye mu kibuga asabwa gutsinda Libya ngo yinyongerere amahirwe yo kubona itike yo gukina igikombe cy’Afurika u Rwanda ruherukamo mu 2002.
Uko umukino wagenze
Ku munota wa 6, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamukanye umupira Samuel Guellete ateye mu rubuga rw’umuzamu ugarurwa na ba myugariro maze Mangwende ateye umuzamu wa Libya awukuramo.
Nyuma gato aba basore bongeye kuzamukana umupira bawuhererekanya mu rubuga rwa Libya ariko Mugisha Gilbert ateye urongera ukurwamo n’umuzamu wa Libya Al Woheshi.
Ku munota wa 18, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari irimo guhanahana umupira, Kwizera Jojea yazamukanye umupira mwiza cyane, ahereza Bizimana Djihad ariko ateye umupira Nshuti Innocent gushyira mu izamu biramushobera.
Ku munota wa 24, Libya yazamukanye umupira binyuze ku ruhande rw’iburyo bateye mu izamu habura ushyiramo maze bateye koroneri ntiyagira ikivamo.
Ku munota wa 28, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje kuzamukana umupira abasore ba Libya bawushyira muri Koroneri itewe ntihagira igikomeye kiboneka.
Ku munota wa 43, ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yabonye koroneri iterwa neza cyane na Bizimana Djihad ariko Mutsinzi Ange gushyira mu izamu bikomeza kugorana.
Igice cya Mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0 nubwo Amavubi mu minota 4 yabonyemo koroneri zigera kuri 3 ariko ntihagira ikivamo gifatika.
Igice cya Kabiri cyatangiye umutoza Torsten Spittler Frank asimbuza akuramo Kwizera Jojea ndetse na Samuel Guellete, yinjizamo Dushimirimana Olivier Muzungu ndetse na Muhire Kevin.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje kugenda ashaka igitego ariko abasore barimo Manzi Thierry bagenda bahusha uburyo bwabaga bwabazwe.
Ku munota wa 66, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamukanye umupira, Magwende akorerwa ikosa hafi gato y’urubuga rw’umunyezamu ariko itewe ntihagira ikivamo gifatika.
Ikipe y’iguhugu y’u Rwanda yari yihariye umukino yakomeje kwataka cyane Libya ariko ikabona amakosa amwe n’amwe ntabyazwe umusaruro.
Ku munota wa 72, ikipe y’igihugu ya Libya yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo bateye ishoti Manzi Thierry yenda kwitsinda ariko umupira uca hejuru y’izamu gato.
Ku munota wa 83, Libya yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Fahid Mohamed ku makosa ya ba myugariro b’Amavubi.
Nyuma yo gutsindwa igitego abasore b’ikipe Amavubi bakomeje gusatira bashaka igitego cyo kwishyura, ariko ba myugariro ba Libya bakomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye Amavubi atsinzwe na Libya igitego 1-0, icyizere cyo kujya mu gikombe cy’Afurika u Rwanda ruherukamo mu 2002 nubwo amahirwe atararangira burundu.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda Benin yanganyije igitego 1-1 na Nigeria
Kugeza ubu Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota 11 ndetse yabonye itike yo gukina CAN 2025, ikurikiwe na Benin n’amanota arindwi, U Rwanda ni urwa gatatu n’amanota atanu mu gihe Libya ari iya nyuma n’amanota ane.
U Rwanda ruzasoza imikino yarwo rwakirwa na Nigeria ku wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo mu gihe Libya izakira Benin.
Abakinnyi babajemo ku mpande zombie.
Kuruhande rw’Amavubi y’u Rwanda: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (c), Samuel Gueulette, Mugishsha Gilbert, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.
Kuruhande rwa Libya: Murad Abu Bakr Alwuheeshi (C), Ali Yousuf Abraheem Almusrati, Ahmed Saleh, Nouradin Elgelaib, Elbahlul Issa Abusahmin, Subhi Aldhawi, Fadel Hamad Slamah Mansour, Ezzeddin Elmaremi, Osama Mukhtar Elsharimi, Bader Hasan Ahmed.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show