English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Myugariro ukomeye w’Amavubi yagize imvune itamwemerera gukina umukino wa Libya.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ irakira n’iya Libya kuri uyu wa Kane saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, muri Stade Amahoro, mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda D ushobora gusiga u Rwanda rwiyongereye amahirwe yo gukina Igikombe cya Afurika mu 2025.

Uyu mukino uyoborwa n’Umunya-Mozambique Celso Armindo Alvacao, ufite kinini uvuze ku Rwanda mu gihe rwaba ruwubonyemo amanota atatu.

Abakinnyi hafi ya bose b’Amavubi bameze neza ndetse ukurikije ubyiyumviro byabo bafite icyizere cyo kubona intsinzi.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 13 Ugushyingo 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo yitegura uyu mukino ariko Rwatubyaye Abdul ntabwo yakoranye n’abandi imyitozo kubera ikibazo cy’imvune yagize kuwa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024.

Usibye Rwatubyaye Abdul wenyine ufite imvune abandi bakinnyi bose bameze neza cyane. Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Frank Torsten Spittler yaraye atangaje ko afite icyizere cyo kubona intsinzi.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Bizimana Djihad yatangaje ko bagomba gutanga imbaraga zabo 100% ndetse bakanarenzaho kugirango barebe ko baha intsinzi abanyarwanda baraba bitabiriye uyu mukino.

Kugeza ubu, Ikipe y’Igihugu ni iya gatatu mu Itsinda D n’amanota atanu, inyuma ya Nigeria ifite amanota 10 ndetse na Bénin ifite atandatu mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.

Ibi bivuze ko mu gihe Amavubi yatsinda Libya, Nigeria igatsindira Bénin muri Côte d’Ivoire mu mukino utangira saa Tatu z’ijoro, Ikipe y’Igihugu irarara ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani ndetse icyo gihe gukina Igikombe cya Afurika biraba bishoboka ariko bizasaba kubishimangira ku mukino wa Nigeria kuko amakipe abiri ya mbere ari yo azakomeza.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro ukomeye w’Amavubi yagize imvune itamwemerera gukina umukino wa Libya.

FERWAFA yagize icyo ivuga ku nzitizi zituma Rwanda Premier League itabona ubuzima gatozi.

Umukino w’ishiraniro FC Barcelon na Real Madrid: Icyo imibare yerekana mbere y’umukino.

Moriah Entertainment yasinyanye amasezerano n’umuhanzi ukomeye.

Igitima kiradiha ku mutoza wa Arsenal Mikel Arteta mbere y’umukino uzabahuza na Liverpool.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-14 09:45:06 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Myugariro-ukomeye-wAmavubi-yagize-imvune-itamwemerera-gukina-umukino-wa-Libya.php