English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese azabasha kwikura mu menyo ya Rubamba? Amavubi yerekeje muri Nigeria  nyuma yo gutsindwa.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, nyuma y’amasaha macye itsindiwe na Libya i Kigali muri Sitade Amahoro yari yuzuye abari baje kuyishyigikira, yerekeje muri Nigeria, igenda yizeza Abanyarwanda kwikubita agashyi.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 kuri Sitade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda D, isigaje umukino umwe uzayihuza na Nigeria uzabera hanze ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ikipe y’u Rwanda yabyutse yerekeza muri Nigeria kwitegura uyu mukino uzasiga bimenyekanye niba u Rwanda rushoboye kwerecyeza mu gikombe cya Afurika cyangwa n’ubundi bikomeje kwanga.

Mu butumwa buherekeje amafoto agaragaza abakinnyi n’abayobozi b’iyi kipe bajya gufata rutemikirere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryagize riti “Urugendo rurakomeje. Reka twikosore muri Nigeria.”

Nyuma yuko u Rwanda rutsinzwe uyu mukino wa Libya, amahirwe yo kuzerekeza muri iki Gikombe yahise ayoyoka, ku buryo asigaye abarirwa ku ntoki.

Kugira ngo amahirwe y’u Rwanda agaruke, birasaba gutsinda Nigeria, ndetse bigaterwa n’uko umukino uzahuza Libya na Benin uzarangira, mu gihe Libya yatsinda Benin.

Kugeza ubu Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota 11 ndetse yabonye itike yo gukina CAN 2025, ikurikiwe na Benin n’amanota arindwi, U Rwanda ni urwa gatatu n’amanota atanu mu gihe Libya ari iya nyuma n’amanota ane.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ese azabasha kwikura mu menyo ya Rubamba? Amavubi yerekeje muri Nigeria nyuma yo gutsindwa.

Iby’ingenzi wamenya kugira ngo wandikishe ibihangano byawe muri RDB.

Nyuma yo gutsindwa na Libya umutoza w’Amavubi Torsten Frank yatangaje amagambo akomeye.

Imibare y’Amavubi yo kwerekeza muri CHAN yajemo ibihekane nyuma yo gutsindwa na Libya 1-0.

I Kigali hagiye kubera ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri. Menya icyo rizibandaho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-15 10:51:11 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-azabasha-kwikura-mu-menyo-ya-Rubamba-Amavubi-yerekeje-muri-Nigeria--nyuma-yo-gutsindwa.php