Igihugu cya Ukraine kigiye kwinjira mu muryango wa OTAN.
Ibihugu bitandatu byo mu Muryango w’Ubutabarane w’ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, OTAN byasohoye itangazo rihuriweho byemeza ko bishyikigiye umugambi wa Ukraine wo kwinjira muri uyu muryango, ndetse ko bishyigikiye gahunda ya Perezida Zelensky igamije guhagarika intambara.
Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Bwongereza, u Bufaransa, Espagne, u Budage, u Butaliyani na Pologne basinye itangazo rishyigikira ko Ukraine iba umunyamuryango wa OTAN, nyuma yo guhurira na mugenzi wabo wa Ukraine mu Budage kuri uyu wa Kane.
Banagaragaje ko bashyigikiye gahunda ya Ukraine y’amahoro irimo no gusaba u Burusiya kubahiriza ubusugire bw’igihugu n’imbibi z’igihugu uko zari zimeze mu 1991.
Itangazo basohoye rigira riti “Twongeye kwizeza ko dushyigikiye gahunda y’amahoro ya Perezida Zelensky nk’inzira nyakuri kandi yizewe yageza ku mahoro arambye.”
Ibi bihugu kandi byarahiriye gushyigikira Ukraine mu rugendo rwo kwinjira mu miryango y’i Burayi no muri OTAN, hamwe no kugira uburenganzira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrey Sibiga, yashimye ibi bihugu na EU ku biganiro bagiranye n’uburyo bagaragaza icyizere cyo gutera intambwe zifatika ziganisha ku iterambere.
Russia Television yanditse ko u Burusiya busaba Ukraine guhagarika umugambi wo kwinjira muri OTAN, igakomeza kuba igihugu kitagira uwo kibogamiyeho.
Perezida Vladimir Putin yakunze kugaragaza ko uko gushaka kwagura imbibi za OTAN berekeza mu burasirazuba ari byo ntandaro y’intambara igiye kumara imyaka itatu muri Ukraine.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show