Rutahuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Rafael York yatandukanye n'ikipe ya Gefle IF.
Rutahuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, ukina muri shampiyona ya suede, Rafael York yatandukanye n'ikipe ya Gefle IF yakiniraga nyuma y'uko imanutse muri shampiyona y'icyiciro cya Gatatu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11 ukuboza 2024, nibwo hasakaye amakuru avuga ko umunyarwanda Rafael York yamaze gutandukana na Gefle IF yamanutse mu cyiciro cya gatatu cya shampiyona ya suede.
Uyu mukinnyi umaze iminsi adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kubera ibibzo afitanye n’umutoza Frank Spittler Torsten, hari amakuru avuga ko yanze kujya gukina muri iki cyiciro iyi kipe yagiyemo.
Rafael York ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira cyangwa akaba yanyura ku mpande n'ubundi asatira, atandukanye n'iyi kipe mu gihe yo yifuzaga kumwongerera amasezerano ariko we akabyanga bitewe nuko atashakaga gukina muri shampiyona y'icyiciro cya Gatatu.
Umwaka ushize w’imikino iyi kipe yasoreje ku mwanya wa 15 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri cyitwa Superettan n’amanota 32. Iyi kipe yamanukanye na Skovde AIK yari kumwanya wa nyuma.
Rafael York yari yarageze muri iyi kipe muri Mutarama 2023 aho yari yarasinye amasezerano y'imyaka 2.
York wavukiye i Gavle muri Sweden, si ubwa mbere yari akiniye Gefle IF kuko mu 2016 yayikiniye by'igihe gito ari intizanyo ya Sandvikens IF ari nayo kipe yazamukiyemo atangira gukina umupira w'amaguru by'umwuga.
Yanatijwe kandi muri VFL Bochum yo mu Budage, mbere yo kunyura muri IFK Varnamo na Kalmar FF zo muri Sweden, aho yavuye yerekeza muri Esklistuna yakiniye kuva mu ntangiriro za 2021 kugeza mu mpera ya 2022, aho yigaragaje cyane dore ko mu mikino 53 yatsinzemo ibitego 8 bigatuma Gefle IF inamwifuza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show