Ese koko Gorillas Coffee niyo izakuraho uruhuri rw’ibibazo byugarije Kiyovu Sports?
Kiyovu Sports yugarijwe n’ibibazo byinshi, kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, yasinyanye amasezerano na Gorillas Coffee azamara umwaka umwe ushobora kongerwa, afite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi kipe izajya yambara imyambaro iriho ibirango bya Gorillas .
Umuyobozi wa Mukuru wa Gorilla’s Coffee Donal Murphy yavuze ko ubufatanye hagati yabo na Kiyovu Sports bugamije kwimakaza ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda ariko hatirengagijwe n’umupira w’amaguru.
Ku ruhande rw’Umuyobozi wungirije wa Kiyovu Sports Mbarushimana Ally yagaragaje ko ubu bufatanye buje kubafasha kubaganya ikibazo cy’amikiro ikipe imaranye iminsi.
Ati “Nka kiyovu Sports ubu bufatanye twabwakiriye neza kuko mu bibazo twari dufite harimo n’ikibazo cy’amikoro make turizera ko hari icyo agiye kudufasha.”
Kugeza ku munsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 15 n’amanota atatu aho yatsinze umukino umwe rukumbi mu gihe yo yatsinzwe imikino4.
Ku munsi wa karindwi wa Shampiyona, Kiyovu Sports izakira Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium ku Gatandatu, tariki 26 Ukwakira 2024.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show