English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Niyo watera intanga ku rutare!: Umutwe wa FDRL urasaba ibidashoboka.

Umutwe w’iterabwoba wa FDRL urwanya ubutegesti bw’u Rwanda uherutse kwandikira Prezida wa Angola, João Lourenço, akaba umuhuza mu makimbirane  agaragara muri  iki gihugu cya DRC umusaba kuwuhuza na Leta y’U Rwanda.

Iryo tangazo rya nditswe  ku wa 22 Ukwakira 2024 rigira riti ”FDLR ibona ko ikibazo cy’Urwanda ari icya poritike ikaba ishyira imbere ibiganiro mu mwanya wintambara.”

Inkuru dukesha BBC  ivuga ko ifite kopi yaryo, uyu mutwe  uvuga ko utigeze uhwema gushaka uko mu Rwanda haba umwuka mwiza wa poritike, imibanire myiza, ubukungu hamwe n’umutekano ku banyarwanda bose, n’impunzi zigatahuka “mu gihugu cyazo.’’

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko FDLR yakomeje guhamagarira ubuyobozi bw’u Rwanda kwicara ku meza y’ibiganiro n’abo batavuga rumwe kugirango ikibazo cy’U Rwanda  kibonerwe umuti  uhamye.

U Rwanda rwo rwagumye ku mwanzuro warwo avuga ko FDLR igizwe n’abasize baruhekuye bagakora genocide yakorewe abatutsi mu 1994 bityo rutajya mu biganiro ibyo aribyo byose nuwo mutwe.

Ibyegeranyo by’umuryango w’abibumbye bivuga ko FDLR iri mu mitwe yitwaje intwaro irimo gufasha Leta ya Congo mu ntambara irimo kurwana n’umutwe wa M23 uvugwa ko  ufashwa na Leta y’u Rwanda.

Ibi birego Leta y’u Rwanda yakomeje kubitera utwatsi. Kugeza ubu Perezida  Angola João Lourenço nacyo aravuga kuri iryo tangazo.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Niyo watera intanga ku rutare!: Umutwe wa FDRL urasaba ibidashoboka.

Ese koko Gorillas Coffee niyo izakuraho uruhuri rw’ibibazo byugarije Kiyovu Sports?

Kwicisha bugufi niyo nzira imwe rukumbi ituyobora ku marembo y’Ijuru-umva neza ijambo ry’Imana.

Umutwe w'Inkeragutabara ukora iki,ukorera he,ukora ryari mu ngabo z'u Rwanda?

Israel yivuganye komanda ukomeye w'umutwe wa Hezbollah



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-27 14:38:35 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Niyo-watera-intanga-ku-rutare-Umutwe-wa-FDRL-urasaba-ibidashoboka.php