Eddy Muramyi yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Rukundo Live Recording’.
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda Eddy Muramyi, ari gutegura igitaramo cyo kwinjiza abakunzi be mu minsi mikuru neza.
Iki ni igitaramo yise “Rukundo Live Recording” giterejwe ku wa 13 Ukuboza 2024 kikazabera muri Crown Conference Hall i Nyarutarama saa 16h00.
Ni igitaramo cyatumiwemo abandi baramyi bakomeye haba mu Rwanda no hanze yarwo nk’abo muri Tanzania barimo Bella Kombo waririmbye indirimbo zirimo ‘Amenona’, ‘Ngiyabonga’ n’izindi.
Hazaba hari abandi bahanzi nka Takie Ndou wo muri Afurika y’Epfo waririmbye ‘Jesus is mine’, ‘He can do anythig’ n’izindi.
Hazaba hari abandi baramyi bo mu Rwanda barimo Tracy Agasore, Bidandi, True Promises, Holy Entrance, Healing Worship Ministries, Chris Mutabazi, n’abandi batandukanye. Ni mu gihe abarimo Fally Merci azaba ari mu bayoboye muri iki gitaramo.
Eddy Muramyi watangiye umuziki mu 2019, ari mu basore bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho amaze kugira indirimbo 11 harimo umunani zifite amashuhso.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show