Real Madrid irashakira hasi kubura hejuru myugariro wa Liverpool, Trent Alexander-Arnold.
Amakipe akomeye akomeje kwisuganya ashaka aho akura abakinnyi bazayafasha mu mikino yo kwishyura, cyane ko isoko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama riba rifite iminsi mike.
Uko ni nako bimeze kuri Real Madrid ikomeje kugaragaza ko yifuza umusimbura wa Dani Carvajal hasi hejuru, aho usibye kuba yaragize imvune y’igihe kirekire, ahubwo n’imyaka ye (32) imuganisha mu bihe bye bya nyuma mu gukina ruhago.
Iyi niyo mpamvu umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, ari gutekereza cyane kuri myugariro wa Liverpool, Trent Alexander-Arnold, uri kugana ku musozo w’amasezerano ye ndetse akaba afite uburenganzira bwo kuba yaganira n’indi kipe iyo ariyo yose.
Amasezerano ya Trent muri Liverpool azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, ariko kugeza uyu munsi ntabwo ikipe ye ya Liverpool, irabasha kumwegera ngo imugaragarize ko yifuza kumugumana.
Real Madrid yifuza kumujyana muri Shampiyona yo muri Espagne ikamukura mu Bwongereza imutanzeho arenga miliyoni 20$ ivuye kuri miliyoni $15 yari yemeye kumuha mbere, gusa uyu mukinnyi w’imyaka 26 ntabwo ari kubiha agaciro cyane.
Uyu Mwongereza ukina yugarira anyuze mu ruhande rw’iburyo ndetse akaba yanakina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yageze muri Liverpool mu 2016, ari na yo kipe rukumbi yakiniye mu buzima bwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show