The Ben yongeye kunyeganyeza inkuta za BK Arena mu gitaramo yise ‘’ The New Year Groove.’’
Abantu bari benshi nk’uko byari byitezwe. Umuziki wari uyunguruye, ahasigaye ari ah’abahanzi ngo bemeze abishyuye ayabo bagiye gushaka ibyishimo muri BK Arena.
Iyi nyubako ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 10 yari yuzuye bijyanye n’uko ibitaramo biba biteguye, abantu ibihumbi bakeneye kureba Tiger B. The Ben.
Ni igitaramo umuhanzi The Ben yahisemo gukora tariki 01 Mutarama 2025, mu rwego rwo kwinjiza abakunzi b’umuziki we mu mwaka mushya, abamurikira alubumu ya gatatu yise ‘Plenty Love’, igizwe n’indirimbo 12.
Nubwo hatigeze hatangazwa niba amatike yose yagurishijwe, ubwitabire bw’iki gitaramo bwari ntagereranywa, bigaragaza ko The Ben akomeje kuba ku isonga mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
Iki gitaramo cyongeye gushimangira urukundo rwihariye afitanye n’abafana be, ndetse kigaragaza ubudasa bw’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
The Ben yaririmbye indirimbo ze zitandukanye harimo Ni Forever, True Love aherutse gushyira ahagaragara, Loose Control, Nkufite ku Mutima” yakoranye na Zizou Al Pacino, aho umuhanzi Bushali yaje ku rubyiniro bagafatanya kuyiririmba.
The Ben yakomeje gutaramira abakunzi be ari na ko agenda abibutsa indirimbo zamukoreye izina, zirimo “Sinarinkuzi” ariko ageze kuri “Si Beza”, ku rubyiniro hahinguka Tom Close yambaye ikoti rirerire ry’umukara yishimirwa n’abitabiriye igitaramo dore ko batari baherutse kumubona abataramira.
The New Year Groove ni igitaramo The Ben akoze cya mbere cye bwite kuko ibyo yakoze mbere yacyo yabaga yatumiwe n’abategura igitaramo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier JP Nduhungirehe, yacyitabiriye ndetse yishimira uko cyagenze aboneraho no gutangaza ko yahuye na The Ben hamwe na Tom Close ndetse n’Umunyakenya Otile Brown.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show