Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho afite igitaramo cy’imbaturamugabo muri iri joro.
Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi na bagenzi be bamaze kugera i Nairobi muri kenya aho afite igitaramo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024.
Ni gitaramo cyiswe ‘Churchill Show Cross Over 2024’ kibera ahitwa KICC Grounds akaza kugihuriramo n’abandi bahanzi barimo Joel Lwaga, Christina Shusho na Eunice Njeri.
Israel Mbonyi wazamuye igikundiro ku batuye ibihugu bitandukanye byo muri aka Karere nyuma y’uko atangiye gukora indirimbo nyinshi ziri mu Giswahili, ategerejwe kuri uyu wa Gatandatu n’Abanyakenya batari bake.
Urukundo rw’Abanyakenya kuri uyu muhanzi barumugaragarije binyuze ku muyoboro wa YouTube, nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ’Nina Siri’ ikaza kuba imwe mu zikunzwe kurusha izindi muri icyo Gihugu ndetse ikaba yaraje ku mwanya Mbere aho yayoboye izirimo ’Enjoy’ ya Diamond na Jux iyikurikira n’izindi nyinshi muri Nyakanga 2024.
Mbere yo guhaguruka i Kanombe, yabijiwe icyo yabwira Abanya-Kenya bamutegereje, avuga ko nawe abategereje cyane mu gitaramo, kandi baza bagafatanya gusoza umwaka bishimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show