Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye ubwo yari mu giterane gisoza umwaka cyabaye tariki ya 31 Ukuboza 2024.
Iki giterane cyitabiriwe n’umugore we, Angeline Ndayubaha n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu: Abadipolomate ndetse n’abanyamadini n’abanyamatorero, bashimira Imana yabarinze mu 2024.
Perezida Ndayishimiye yashimiye abifatanyije n’umuryango we muri iki giterane, ashimira Imana ko yiyerekanye mu rugori rukikije izuba hejuru y’aho bari bateraniye.
Ati ‘’Mu izina ry’umuryango wanjye, ngira ngo nongere gushimira abafatanyije natwe mu giterane cyo gushimira Imana twaraye dusoje ; Nishimiye ko n’Imana yiyerekanye mu rugori rukikije Izuba hejuru y’ahabereye igiterane, ku munsi wo gusoza.’’
Uyu mukuru w’Igihugu yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto yafashwe ubwo bari mu giterane, igaragaza izuba rizengurutswe n’uruziga, iruhande hari igicu kiremereye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show