English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Habaye impinduka mu buyobozi bw'ingabo za Congo FARDC

Kuva ku wa mbere tariki ya 22 Mata,  Sous-lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan yabaye umuvugizi mushya w’urwego rukora ibikorwa bya Sokola 1 byo kurinda umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru.

Sous-lieutenant Mbuyi Kalonji  asimbuye Kapiteni Anthony Mwalushay kuri uyu mwanya wari umumazeho imyaka itanu.

Amakuru aturuka mu gisirikare cya Congo FARDC avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo kubera impamvu z'imikorere.

Mbere yuko ashyirwaho,  Sous-lieutenant Mbuyi Kalonji yari umuvugizi w’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) kugeza igihe yaviriye muri Kivua ya Ruguru mu Kuboza 2023.

Umuvugizi mushya wa FARDC w’urwego rukora ibikorwa bya Sokola 1 muri Kivu ya Ruguru afite impamyabumenyi ihanitse mu itumanaho ry’inzego, yakuye muri kaminuza ya Kinshasa. Yize kandi mu ishuri rya gisirikare rya Kananga.



Izindi nkuru wasoma

Ibirindiro bya FARDC biri i Nzuro byashegeshwe n'bisasu bivugwako byoherejwe na M23

Ifoto y'umwana wagiye ku ishuri yambaye impuzankano ya Polisi ubuyobozi bwayivuzeho

Babiri mu basirikare ba FARDC bishwe n'ibisasu

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)

Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n'ihuriro rigari rifatanya na FARDC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-24 14:07:36 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCHabaye-impinduka-mu-buyobozi-bwingabo-za-Congo-FARDC.php