Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)
Perezida Paul Kagame akaba Umugaba mukuru w'Ingabo zu Rwanda yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda ndetse yemeza ishyirwaho ry'icyiciro cy'ingabo zishinzwe ibijyanye n'ubuzima.
Itangazo ryasohowe n'ubuyobozi bukuru bw'ingabo zu Rwanda rivugako Major General Dr Ephrem Rurangwa wari usanzwe ari umuyobozi w'ibitaro bya gisirikare i Kanombe ariwe wagizwe Umugaba wa ziriya ngabo.
Col Dr John Nkurikiye yazamuwe mu Ntera ahabwa ipeti rya Brig Gen ahita agirwa Umugaba Wungirije w'Ingabo zishinzwe iby'Ubuzima.
Izindi mpindukana zakozwe nuko ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'ubuvuzi yagizwe Brig Gen Dr Jean Paul Bitega, mu gihe Col Dr Ngoga we yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brig Gen ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w'ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Umuyobozi w'ibikorwa remezo bitanga Serivise z'ubuzima ku rwego rw'Akarere yagizwe Brig Gen Dr Chysostome Kagimbana nyuma yo kuzamurwa mu ntera akuwe ku ipeti rya Col.
Col Dr Eric Seruyange we yagizwe ushinzwe Ubuvuzi rusange no gukurikirana ikwirakwira ry'indwara.
Lt Col Leo Ruvugabwigwi yagizwe Umuyobozi ushinzwe imiti n'ibikoresho.
Lt Col Dr Vincent Sugira yagizwe ushinzwe amahugurwa, ubushakashati no guhanga ibishya. naho Brig Gen Franco Rutagengwa agirwa Umuyobozi w'Ishuri rya Gisirikare i Gako.
Col Lambert Sendegeya yagizwe ushinzwe ishami ry'Abakozi mu gisirikare cy'u Rwamda rizwi nka (J1I naho Col Nsanzabera agirwa ushinzwe itumanaho rya gisirikare (J6)
Col Ignace Tuyisenge we yagizwe Ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire (Military Police) ,Col Pacifique Kabanda agirwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare naho Col Seraphine Nyirasafari agirwa Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bwa gisirikare n'imikoranire ya gisivile.
Izindi mpinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame nuko Lt Col Eugene Ruzibiza yagizwe Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 309 mu gisirikare cy'u Rwanda,Lt Col Ngirinshuti agirwa ushinzwe gukurikirana ibijyanye n'intwaro za gisirikare naho Col Jean Kayinamura agirwa Umuyobozi Mukuru wa Loyal Trust Campany LTD.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show