Ifoto y'umwana wagiye ku ishuri yambaye impuzankano ya Polisi ubuyobozi bwayivuzeho
Ku wa Kane tariki ya 02 Gicurasi 2024 ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana ifoto y'umwana wagiye ku ishuri yambaye impuzankano y'ishati ya Polisi,iyo foto ikaba yaratangaje benshi kandi abantu bayibonye bakavugako iyo mpuzankano ari iy'ukuri.
Uwo mwana wo mu Karere ka Muhanga wiga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza kuri EP Gatenzi yavuzeko umubyeyi we ngo yajyaga ayifashisha nijoro akagenda batazi aho agiye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo SP Emmnuel Habiyaremye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umwenda wa Polisi uriya mwana yaragaragaye ku ishuri yambaye utagikoreshwa ariko kandi bitabujije Polisi gutangira iperereza kugirango hamenyekane uko wamugeze mu maboko.
Ati" Ni umwana wiga mu mwaka wa Gatatu kuri EP Gatenzi waje ku ishuri yambaye impuzankano y'ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubungubu. Ubuyobozi bw'ishuri bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.
Ifoto y'uwo mwana yifubitse impuzankano ya Polisi benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kiyivugaho byinshi bibaza uburyo uwo mwana yayibonye akaba ariyo mpamvu bamwe basabako ababyeyi babo bana bakorwaho iperereza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show