English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n'ihuriro rigari rifatanya na FARDC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata muri Masisi habyukiye imirwano ikomeye  hagati ya M23 n'ihuriro ry'ingabo za Leta ya DRC zirimo ,FDLR,Ingabo z'u Burundi, Abacanshuro b'abanzungu, SADC na Wazalendo.

Amakuru avugako guhera saa kumi n'ebyiri za mugitondo ririya huriro ryabyutse ritera M23 hanyuma na M23 yirwanaho.

Kugeza ubu imirwano iri kumvikana mu bice bya Karuba,Mushaki,Kagundu n'ahandi.

Ntabwo hari haheruka kumvikana inkuru z'imirwano hagati y'impande zombi none imirwano hagati yimpande zombi yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Imirwano yari yarahagaze ariko M23 yari yarigaruriye uduce twinshi two muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru ndetse ubu ifite igitekerezo cyo kugirana ibiganiro na Leta ya Kinshasa.



Izindi nkuru wasoma

Bamwe mu basirikare ba FARDC bakomeye muri Kivu ya Ruguru biyunze kuri M23

Muyaya ati"Ushaka kugirango FARDC nigaba ibitero izaze kubikubwira"-asubiza umunyamakuru

FARDC yakiriye izindi ndege shya zisimbura izahanuwe na M23

Twagirayezu wari waragizwe umwere ku byaha bya jenoside yongeye kugaragara mu rukiko

Hamas yemeye amasezerano yo guharika imirwano



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-30 05:16:48 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imirwano-yongeye-kubura-hagati-ya-M23-nihuriro-rigari-rifatanya-na-FARDC.php