Ibirindiro bya FARDC biri i Nzuro byashegeshwe n'bisasu bivugwako byoherejwe na M23
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi mu gace ka Nzuro hatewe ibisasu bibiri abantu barenga 45 bahasiga ubuzima.
Umusirikare ufite ipeti rya Serija wo mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC) utifuje ko amazina ye atangazwa yaganiriye na Rwandatribune, yavuzeko ibyo bisasu byaguye mu birindiro bya FARDC biri ahitwa Nzuro, byica abasirikare 45 bavanze n'imiryango yabo.
Amakuru avugako agace ka Nzuro kari mu birindiro bikuru bya FARDC bigizwe nabsirikare barwanisha imbunda zirasa kure.
Umwe mu batangabuhamya babibonye avugako ibitwaro birasa kure bya FARDC aribyo byabanje kurasa ku nyeshyamba za M23 ziri mu musozi ya Shasha na Muremure, M23 ikaba yabikoze mu rwego rwo kwihorera.
Agace ka Nzuro kabarizwa hafi y'ikiyaga cya Kivu kakaba karakunze kuba isibaniro ry'imirwano ya hato na hato hagati ya FARDC na M23.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show