English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibirindiro  bya FARDC biri i Nzuro byashegeshwe n'bisasu bivugwako byoherejwe na M23 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi mu gace ka Nzuro hatewe ibisasu bibiri abantu barenga 45 bahasiga ubuzima.

Umusirikare ufite ipeti rya Serija wo mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC) utifuje ko amazina ye atangazwa yaganiriye na Rwandatribune, yavuzeko ibyo bisasu byaguye mu birindiro bya FARDC biri ahitwa Nzuro, byica abasirikare 45 bavanze n'imiryango yabo.

Amakuru avugako agace ka Nzuro kari mu birindiro bikuru bya FARDC bigizwe nabsirikare barwanisha imbunda zirasa kure.

Umwe mu batangabuhamya babibonye avugako ibitwaro birasa kure bya FARDC aribyo byabanje kurasa ku nyeshyamba za M23 ziri mu musozi ya Shasha na Muremure, M23 ikaba yabikoze mu rwego rwo kwihorera.

Agace ka Nzuro kabarizwa hafi y'ikiyaga cya Kivu kakaba karakunze kuba isibaniro ry'imirwano ya hato na hato hagati ya FARDC na M23. 



Izindi nkuru wasoma

Bamwe mu basirikare ba FARDC bakomeye muri Kivu ya Ruguru biyunze kuri M23

Muyaya ati"Ushaka kugirango FARDC nigaba ibitero izaze kubikubwira"-asubiza umunyamakuru

FARDC yakiriye izindi ndege shya zisimbura izahanuwe na M23

Minova:Igisasu bivugwa ko cyatewe na M23 cyahitanye abantu babiri

Afurika y'Epfo:Inyubako y'amagorofa atanu yahirimye yica abantu babiri abandi barakomereka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-03 07:59:40 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibirindiro--bya-FARDC-biri-i-Nzuro-byashegeshwe-nbisasu-bivugwako-byoherejwe-na-M23-.php