Impinduka muri Magic FM zasize Sandrine Isheja ari kumvikana mu kiganiro ’Magic Morning’.
Sandrine Isheja uherutse kugirwa Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yatangiye kumvikana mu kiganiro ’Magic Morning’ ahuriyemo n’abarimo Mazimpaka Japhet na Uwingabiye Annick.
Kuva ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, Sandrine Isheja yatangiye kumvikana kuri Magic FM iri muri radio za RBA, mu kiganiro cya mu gitondo kizwi nka ‘Magic Morning.’
Iki kiganiro kiri mu byakozwemo impinduka mu minsi ishize kuko cyongewemo Uwingabiye Annick afatanyije na Mazimpaka Japhet.
Umuyobozi wa radio za RBA, Divin Uwayo, yavuze ko Isheja azajya yumvikana muri iki kiganiro.
Ati “Urumva ni umuyobozi, hari igihe bizajya biba ngombwa ko agira izindi nshingano ariko mu gihe ahari nta kabuza abakunzi ba Magic FM bazakomeza kumwumva mu kiganiro Magic Morning.”
Iyi radio iherutse gukorwamo izindi mpinduka mu biganiro byayo bitatu, amakuru akavuga ko iri gutegura ikindi kiganiro gishya mu minsi iri imbere.
Mu mpinduka zabaye muri Magic FM, harimo umuhanzi Passy Kizito wamaze gushyirwa mu kiganiro ‘Magic on Point’ azajya akorana na Yvonne Ingabire mu gihe Ines Ghislaine wagizwe Umuyobozi wungirije wa radiyo za RBA, na we yongerewe mu kiganiro ‘Magic Drive’ gisanzwe gikorwa na Robert Mackenna.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show