English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imfura ya Donald Trump yambitse impeta Kimberly wagiraga ianam se umurusha imyaka 8. Imfura y'uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump witwa Donald Trump Jr. yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Kimberly Guifoyle umurusha imyaka 8 akaba yarahoze ari n'umujyanama wa Se. Donald John Trump Jr. imfura ya Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yambitse impeta y'urukundo Kimberly Guifoyle wahoze ari umujyanama wa Se muri White House ubwo yarakiri Perezida. Donald Trump Jr. akaba yambitse impeta uyu mugore w'imyaka 52 ufite abana babiri b'abahungu nyuma yo kumarana imyaka 4 bakundana. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Donald Trump Jr. yambitse impeta Kimberly Guifoyle mu ijoro ry'ubunani ubwo uyu mugabo yizihizaga isabukuru y'imyaka 44 y'amavuko bakabigira ibanga kugeza mu ijoro ryakeye ubwo Kimberly yagaragazaga impeta ikoze muri zahabu Trump Jr. yamwabitse anamushimira ko yamugiriye icyizere cy'uko yamubera umugore. Mbere y'uko Kimberly akundana n'imfura ya Donald Trump yahoze ari umugore wa Gavin Newson Guverineri wa leta ya California ndetse yanabanyeho na Eric Villency umucuruzi kabuhariwe babyaranye abana babiri. Donald Trump Jr. na Kimberly Guifoyle bakaba bari basanzwe ari inshuti magara mbere y'uko bakundana muri 2018 dore ko aba bombi bahoze bakorana kuri televiziyo mpuzamahanga ya Fox mu gihe cy'imyaka 5.



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump arashaka igihembo cy'amahoro cya Nobel

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe

Uko isoko rya Gisenyi rigiye gufungura imiryango nyuma y’imyaka 14 y’amacenga (Amafoto)

Kuki Burna Boy w'imyaka 34 y'amavuko adakozwa ibyo gushaka umugore?

Uko Fatakumavuta yakatiwe imyaka 2 n’igice n’ihazabu ya Miliyoni



Author: Chief Editor Published: 2022/01/04 13:07:09 CAT
Yasuwe: 775


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
imfura-ya-donald-trump-yambitse-impeta-kimberly-wagiraga-inama-se-umurusha-imyaka-8.php