English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Zelensky  ategerejwe i Washington guhura na Trump mu gusinyana amasezerano akomeye.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yitezwe i Washington ejo ku wa gatanu, aho azahura na Perezida Donald Trump wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika. Intego nyamukuru y'iyi nama ni ugushyira umukono ku masezerano ajyanye no gusangira ubutare bw'iki gihugu.

Zelensky avuga ko aya masezerano y'izi mpande2 ari intangamarara, kandi yifuza ko harimo n'ibijyanye n'umutekano wa Ukraine, kugira ngo ashobore kuzibira ikindi gitero cy'Uburusiya. Ariko Trump yerekana ko nta byo kwiyemeza "birenze cyane" akwiye gukora, ahubwo agasaba ko iyo nshingano ikwiye kujya ku gatwe k'Ubulayi.

Trump kandi ashyigikira ko Ukraine ikwiye kwibagira ku bijyanye no kwinjira mu runani OTAN/NATO, avuga ko ibi ari kimwe mu bintu byatumye intambara itangira. Mu ijambo yavuze mu nama iheruka ku wa gatatu, Trump yavuze ko kubaho kw'Abanyamerika ku butaka bwa Ukraine kwimba (gucukura) ubutare bw'ibinyabutabire bizafasha mu kurinda umutekano wa Ukraine.

Zelensky, ku rundi ruhande, avuga ko atari uko byagenda, akavuga ko "nta masezerano yo guhagarika intambara izabaho" adafite icyizere cy'umutekano w'igihugu cye. Yongeraho ko akeneye inzira yo kwinjira mu OTAN cyangwa ikintu cyisumbuyeho.



Izindi nkuru wasoma

Tiger Woods yahishuye ko ari mu rukundo n’uwahoze ari umugore wa Donald Trump Jr

Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y'Uburezi muri Amerika

Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame

Marioo uri mu bagezweho mu karere ategerejwe i Kigali

Abatazi mu ijuru ni i Doha muri Qatar! - Guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi byakuruye impaka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-27 13:08:58 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Zelensky--ategerejwe-i-Washington-guhura-na-Trump-mu-gusinyana-amasezerano-akomeye.php